HomePolitics

Leta y’u Rwanda yagejeje ku nteko nshingamategeko ibiteganyijwe mu myaka itanu iri imbere

Leta y’u Rwanda yatangarije abaturage bayo bahagarariwe n’abagize inteko nshingamategeko imitwe yombi ibiteganyijwe kugerwaho muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2 (2024-2029) ibi bikaba byatangajwe na Minisitri w’intebe Dr.Edouard Ngirente.

Ni kuri uyu wa mbere,mu nzu y’inteko Nshingamategeko intumwa za Rubanda mu izina ry’abaturage zagejejweho iyi gahunda igamije kwihutisha iterambere ishingiye ku guha amahirwe urubyiruko, ndetse n’iterambere rusange ry’abaturage.

Gahunda y’iterambere ya kabiri NST2 yatangajwe, izibanda ku nkingi eshatu zingenzi arizo Ubukungu,Imibereho myiza ndetse n’inkingi y’imiyoborere myiza,Iteganijwe kuzasiga impinduka nziza zirimo nko kugira u Rwanda igihugu gishingiye ku bukungu burambye,igihugu gufite inganda zizagabanya ibitumizwa mu mahanga,guhanga imirimo myinshi mishya Kandi ibyara inyungu,ireme ry’uburezi riteye imbere,imirire myiza ku bana izazamuka, hatibagiwe n’imitangire ya serivisi izatera imbere.

Inkingi ya mbere Ubukungu: Minisitri w’intebe yatangaje ko mu Myaka ishize irindwi muri NST1, Ubukungu bw’igihugu bwazamukaga ku gipimo nibura cya 7% ibintu yatangaje ko bizazamuka Ubukungu bukazajya buzamuka ku kigero cy’i 9.3% ku ijana,naho umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi uzazamukaho 6% buri mwaka mu gihe umusaruro ukomoka ku nganda na serivisi uzazamuka ku kigero cy’ 10% buri mwaka.

Ishoramari ry’imbere mu gihugu riteganijwe kuzava ku kigero cya milliyari 2.2 z’amadollari y’abanyamerika rikagera ku gaciro Kangana na milliyari 4.6 z’amadollari muri 2029.Ibi bizajyana no gutunganya ibyanya by’inganda cyane Kigali, Bugesera na Rwamagana ndetse no kureshya abashoramari mu buryo bashora imari bitabavunnye hakiyongeraho no guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Mu buhinzi hazongerwa umusaruro ukomoka ku buhinzi cyane ku bihingwa bizitabwaho cyane (CIP) ku kigero cya 50%,kwihaza ku bikomoka ku matungo,kuzamura inganda zitunganya ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi,Gutubura imbuto z’indobanure, ndetse no kongera ifumbire mvaruganda Aho izaba ku gipimo cy’ibiro 70kg ukagera ku biro 90kg kuri hegitari.

Iyi gahunda Kandi yerekana ko hazashyirwaho ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi bitandukanye( Agri-hubs),guca amaterasi yindinganire kugeza kuri hegitari ibihumbi 130 zivuye ku bihumbi 71.

Leta izongera imbaraga mu kongera ubutaka bwuhirwa ,serivisi z’ubwishingizi bw’amatungo,na serivisi z’imari zihariye ku bahinzi n’aborozi Aho inguzanyo zijya mu buhinzi n’ubworozi zizaba 10% by’inguzanyo zose zivuye kuri 6%.

Inganda zizakomeza gutezwa imbere binyuze mu kongera ibyoherezwa mu mahanga,gusagurira amasoko yo hanze cyane mu karere igihugu giherereyemo,ibi bizashoboka habayeho kongera ibikorwa remezo by’ubwikorezi n’ibindi Aho ibyoherezwa hanze bizava kuri milliyari 3.5 zikagera kuri 7.5 muri 2029.Kongera no gusazura ibiti by’ikawa,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’umwimerere w’ibikorerwa mu nganda.

Ku bijyanye n’ubukerarugendo umusaruro uva mubukerarugendo uzava kuri Miliyoni 620 ugere kuri Milliyari 1.5 z’amadollari y’abanyamerika.Hazatezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku mutungo kamere,unushingiye ku nama ndetse na siporo n’imyidagaduro.

Minisitri Ngirente yagarutse ku miturire n’imigi aho Yatangaje ko hazabaho ikorwa ry’inyigo zigezweho,kubaka inzu zafasha abafite amikoro makeya, gukomeza kubakira abatishoboye hanasenywa inzu zitajyanye n’igihe.

Mu bijyanye n’ikoranabuhanga biteganyijwe ko urubyiruko rufite ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga ruzava kuri 53% kugera kuri 100% ,hazatangwa indangamuntu z’ikoranabuhanga, hazazamurwa ikoreshwa ry’ubwenge buhangano cyane mu nganda,uburezi,n’ubuvuzi.

Ibidukikije bizabungwabungwa,ibyuka bihumanya ikirere bizagabanywa kugeza kuri 38%, gusubiramo ibyogogo, gutunganya ibishanga n’ibindi bikubiye mu masezerano ya Paris.NST2,iteganya ko imirimo mishyashya igera kuri 1,250,000 ibyara inyungu,ibi bikazanyura mukongera amashuri yihisha imyuga ku kigero cya 60%, ikoranabuhanga ,ubuhanzi no gushyiraho ibigo bihuza abakozi n’abakoresha.

Mu ngingo y’Imibereho myiza, hazazamurwa ireme ry’uburezi,gutanga uburezi bukenewe ku isoko ry’umurimo,gufasha buri munyarwanda kumenya gusoma no kwandika ,kongera umubare w’abana bagana amashuri y’inshuke bakagera kuri 60%,gujurikirana abata ishuri kubera imirimo yo murugo.

Mu burezi hazabaho guteza imbere imibare n’icyongereza,ibigo by’ikitegerezezo byigisha imyuga n’ubumenyi ngiro muri buri karere.Mu buzima hazongerwa ibikorwa remezo by’ubuvuzi birimo ibikoresho,ibitaro bishya no kongerera ubushobozi labaratwari y’ibimenyetso bya gihanga.

Mu bijyanye n’imiyoborere, u Rwanda ruzakomeza kuba Igihugu kigendera ku mategeko,kirwanya ruswa,Kandi kibaza inshingano, umuturage azishimira serivisi ahabwa kukigero cya 90%, hazakemurwa ibibazo byinshi binyuze mu bwumvikane.

Asoza ijambo rye, Minisitri w’intebe Dr.Edouard Ngirente yashimiye uruhare rw’inteko nshingamategeko umutwe yombi mu gukurikirana gahunda za leta,anizeza ko NST2 izagerwaho muri iyi Myaka itanu binyuze mu kwimakazaIhame ry’uburinganire,kwita kubafite ubumuga, urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zejo hazaza.

Dr.Edouard Ngirente imbere y’inteko Nshingamategeko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *