HomePolitics

Leta ya DRC yavuye ku izima yemeza ko FDLR yagize uruhare muri jenoside !

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 / Ukuboza , Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeye ko umutwe  wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ukomeje gutera umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024.

FDLR, ni umutwe waje gushingwa n’abahoze ari Interahamwe ndetse n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) z’igihugu cy’u Rwanda, ushinzwe Jenoside mu 1994, ukaba waragiye ukorera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa RDC mu myaka irenga 20.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko FDLR ikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano muke, aho ihungabanya ubuzima bw’abaturage ba RDC, ibyo bikaba ari ikibazo cy’ingenzi guverinoma y’igihugu ikomeje gukurikirana.

Inkuru zikunzwe cyane nawe wakwifuza gusoma

Uyu mutwe wa FDLR udasibwa kugarukwaho mu biganiro byemewe hagati y’u Rwanda na RDC mu nama ibera i Luanda muri Angola.

Intumwa z’ibihugu byombi zitangira ibiganiro kuva muri Werurwe 2024, aho hatangiye gushyirwaho uburyo bwo gukemura ikibazo cya FDLR mu byiciro bitatu.

 Icyiciro cya mbere gikubiyemo gusuzuma ingaruka zishobora guterwa na FDLR, ndetse no gutahura ibirindiro byayo.

 Icya kabiri cyibanda ku bikorwa byo gukorera ibitero uyu mutwe, naho icya gatatu ni ugucyura abarwanyi ba FDLR mu gihugu cyabo cyangwa kubirukana.Minisitiri Kayikwamba yavuze ko ibikorwa byose byo gusenya FDLR byateganyijwe gukorwa mu gihe cy’amezi atatu gusa.

 Ibi biganiro bigamije kongera kugarura umutekano mu karere k’Iburasirazuba bwa RDC no gushyiraho amahoro akomeye muri ako gace.

U Rwanda Ntabwo Rushobora Kugirana Ibiganiro na FDLR

Minisitiri Kayikwamba yasubije ibibazo by’abanyamakuru ku mpamvu Leta ya RDC itasaba u Rwanda kuganira na FDLR nk’uko bisabwa ko yaganira n’umutwe wa M23 urwanira abaturage ba RDC mu Burasirazuba.

 Uyu muyobozi yasobanuye ko FDLR igizwe n’abajenosideri, bityo nta mpamvu yo kuyiganiraho cyane anasobanura ko ikibazo cya FDLR ari icy’u Rwanda kugikemura kuko ari igihugu gikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko ari bwo bwafata icyemezo ku bijyanye n’imikoranire n’umutwe wa FDLR.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko: “Hari ibintu bibiri abantu batekereza kuri icyo kibazo; isano iri hagati ya FDLR na Jenoside, amateka y’u Rwanda.

 Abanyarwanda ubwabo ni bo bashobora gusobanura uko bakemura icyo kibazo cy’amateka ababaje. U Rwanda ni rwo rwafata icyemezo cy’icyo rukwiye gukora.”

Yanavuze ko gutahura FDLR no kuyisenya ari inyungu rusange z’igihugu cya RDC, kuko uwo mutwe uhungabanya umutekano w’abaturage b’icyo gihugu.

Mu kwezi kwa Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudashobora kugirana ibiganiro n’umutwe wakoze Jenoside, avuga ko FDLR ari umutwe w’abajenosideri, nk’uko byemezwa n’impuguke n’ibihugu bitandukanye.

 Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “FDLR ni umutwe wakoze Jenoside, nta biganiro ibyo aribyo byose bishobora kubaho n’umutwe wakoze Jenoside. Nta gihugu na kimwe nigeze mbona mu Burayi cyangwa u Budage gisabwa kuganira n’Abanazi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bitumvikana na gato ko umuntu yagirana ibiganiro n’umutwe wakoze Jenoside kandi ukaba waragize uruhare mu kwica abaturage barenga miliyoni.

Ibi byaje nyuma y’amagambo y’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu 2023, aho yavuze ko byaba byiza Perezida Kagame aganiriye na FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko impaka zo kugereranya FDLR na M23, umutwe urwanira abaturage bahohoterwa n’abicwa, ari igitekerezo kidakwiye. Yagize ati: “Nta muntu wagereranya umutwe wakoze Jenoside n’umutwe urwanira abantu bahohoterwa, bakanicwa.”

Imyanzuro y’Ibiganiro i Luanda: Icyizere cyo Gusenywa kwa FDLR

Ibiganiro byo gusenya FDLR byitezweho umwanzuro ukomeye tariki 15 Ukuboza 2024, ubwo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, RDC na Angola bazahurira i Luanda.

 Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi wa RDC, na João Lourenço wa Angola bazaganira ku buryo bwo guhashya FDLR no kugarura amahoro mu karere.

 Izi ngingo zitezweho zizatanga umurongo w’ukuntu ibihugu byombi bizakorana mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko ku bijyanye n’umutwe wa FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *