
Raporo y’umuryango mpuzamahanga wita ku uburenganzira bwa muntu (HRW) yatangaje ko Burkina Faso igomba gushyira imbere byihutirwa kurengera abaturage mu gihe hakomeje intambara hagati yinyeshyamba zitwaje intwaro na leta.
Ku wa kabiri nibwo uyu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wavuze ko guverinoma yashyize abantu mu kaga katari ngombwa nyuma y’igitero cy’umutwe witwaje intwaro mu ntangiriro zuyu mwaka ndetse inemeza ko nibura abantu 133 bishwe n’abarwanyi b’umutwe wa Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM) ufitanye isano na al-Qaeda muri Kanama.
uyu muryango uvuga ko ibi bitero byabereye mu gice cyo hagati cy’iki gihugu ari bimwe mu byahitanye abatari bake muri uyu mwaka, kubera ko Burkina Faso ikomeje kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.
Binavugwa ko abaturage bo muri komini ya Barsalogho, iri ku birometero 80 uvuye ku murwa mukuru, Ouagadougou, bahatiwe gufasha abashinzwe umutekano gucukura imyobo kugira ngo barinde ibirindiro ndetse n’imidugudu yari aho ngo ndetse abarwanyi ba JNIM bahise babarasa nk’uko abatangabuhamya bavuzwe muri raporo babitangaza.
Iyi raporo inemeza ko benshi mu baturage, banze gutabara, batinya ko bazagabwaho ibitero ngo ndetse ko n’babikoze batigeze bahabwa ingurane zo gucukura imyobo, ivugwa nkaho ibi bidahagije,iyi raporo ivuga ko bahatiwe n’abasirikare, bakoresheje iterabwoba no gukubitwa, kugira ngo basohoze icyo gikorwa.
Uyu mutwe wa JNIM wanigambye kuba ari wo nyirabayazana w’iki gitero cyo ku ya 24 Kanama, wanavuze ko wibasiye abaturage kuko wabonaga ko ari abarwanyi bafitanye isano na Leta.