Lesotho yatunguwe n’amagambo ya Trump wavuze ko iki gihugu nta muntu wari ukizi ku isi
Leta ya Lesotho yatangaje ko yatunguwe n’amagambo ya Perezida Donald Trump wa Amerika uherutse kuvuga ko iki gihugu kibarizwa mu merekezo ya Afurika y’epfo nta muntu n’umwe ku isi wari ukizi .
Iki gihugu gitangaje ibi nyuma y’amagambo ya Donald Trump yatangarije imbere ya kongore y’Amerika ubwo yari atangaza amafaranga y’iki gihugu yagiye ashorwa ahantu hadafite akamaro ari naho yaje kuvugamo izina ry’iki gihugu .
Trump mu magambo ye yagize ati : ” Nkubu nka miliyoni umunani z’amadolari zo kuzamura ubukangurambaka bw’uko abahuza ibitsina bafatwa nk’abandi muri sosiyete zatanzwe mu gihugu nka Lesotho kitazwi n’umuntu n’umwe ku isi zapfuye ubusa .”
Nubwo Trump yatangaje ibi , kuri Lesotho ngo izakomeza gutsura umubano mwiza na leta y’Amerika nk’ibisanzwe nkuko umuvugizi w’ishami ry’ububanyi n’amahanga rikorera mu gihugu cy’Afurika y’epfo yabitangarije ikinyamakuru cya BBC .
Lesotho ni kimwe mu bihugu byungukira cyane mu masezerano y’ubucuruzi hagati y’Afurika n’igihugu cy’Amerika azwi nka AGOA aho gihabwa amahirwe ku mihora migari y’ubucuruzi mpuzamahanga igenzura n’Amerika ndetse ikanakurirwaho imisoro ku mipaka mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’iki gihugu .