FootballHomeSports

Lesotho nitsinda u Rwanda irahita irujya imbere; ibintu 8 wamenya mbere y’uko uyu mukino uba

Ikipe y’Igihigu y’u Rwanda “Amavubi” kuri uyu wa Kabiri wa tariki 25 Werurwe 2025, kuri sitade Amahoro irakira iya Lesotho mu mukino w’Ishiraniro w’Umunsi wa Gatandatu wo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera mu bihugu bitatu: Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico.

Dore ibintu ugomba kumenya mbere y’uyu mukino!

.U Rwanda na Lesotho bose batakaje imikino yabo iheruka, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe n’iya Nigeria ibitego bibiri ku busa(2-0), Lesotho itsindwa nayo bibiri ku busa (2-0), na Africa y’Epfo.

.Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi iy’Urwanda yatsinze iya Lesotho igitego kimwe ku busa(1-0) yatsinzwe na Jojea Kwizera ku munota wa 45′ w’umukino, ni umukino wabereye South Africa kuko iki gihugu kidafite sitade yemewe na CAF . Uyu mukino wabaye tariki ya 11 Kamena 2024.

.Amavubi afite umutoza mushya(Adel Amrouche) mu gihe Lesotho ifite umutoza bamaranye imyaka ibiri(Leslie Notsi).

.Ikipe y’igihugu ya Lesotho n’itsinda u Rwanda izahita urucaho, kuko mu itsinda ifite amanota Atanu ku mwanya wa Gatanu mu gihe u Rwanda rufite amanota Arindwi ku mwanya wa 3.

.Ku rutonde ngaruka kwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Aruhago ku isi ‘FIFA’ ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri ku mwanya 124 , Mu gihe Lesotho yo iri ku mwanya 149. Urutonde rushya ruzatangazwa mu mitsi 10 iri imbere hazaba ari itariki ya 03 Mata 2025.

.Ikipe y’igihugu ya Lesotho ntirakina imikino y’igikombe cya Africa mu mateka yayo mu gihe u Rwanda rwayikinnyi inshuro imwe mu mwaka wa 2004.

.Mu mateka y’Ikipe y’igihugu cya Lesotho umukino yatsinze ibitego byinshi wari umukino bakinagamo na Eswatini bayitsinda ibitego bitanu ku busa(5-0), u Rwanda umukino rwatsinzemo ibitego byinshi ni uwo rwatsinze Djibouti ibitego icyenda ku busa(9-0).

. Kapiteni wa Lesotho ni umuzamu wayo Sekhoane Benedict Moerane akinira Orbit College yo muri Africa y’Epfo, mu gihe uw’Amavubi ari Djihad Bizimana ukinira Al Ahli SC yo muri Libya gusa ntazagaragara kuri uyu mukino.

U Rwanda rumaze gukora imyitozo inshuro ebyiri kuva basoza umukino wa Nigeria, iya mbere bayikoze kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru dusoje , abakinnyi bose bameze neza ndetse na Noel Uwimana.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *