FootballSports

Lee Carsley yatsembye yivuye inyuma ibyavugwaga ko ari we ushobora kuzatoza abongereza mu buryo buhoraho !

Lee Carsley yatangaje ko atigeze asaba kuba yahatanira kuba umutoza mukuru uhoraho w’Ubwongereza ugomba gusimbura Gareth SouthGate weguye kuri izi nshingano .

Lee carsely nyuma yo kwararikwa n’ikipe y’igihugu y’ubugereki yafatwaga nk’insina ngufi imbere y’intare eshatu z’abongereza ariko bikaza kurangira imutsinze ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ya UEFA NATIONS LEAGUE yabaye ku munsi wo ku wa kane .

Carsley yatangarije ikinyamakuru TALK SPORT ati: “Oya, ntabwo nabisabye .”

Ibi byatumye akomezwa kwibazwaho byinshi n’abatari bake bakurikiranira hafi imikinire y’ikipe y’igihugu y’ubwongereza nyuma yuko atangaje abatari bake abanzamo abakinnyi cumi n’umwe batagira rutahizamu kandi ku ntebe y’abasimbura yari afite abarimo Ollie Watkins ukinira Aston Villa na Dominic Solanke watakira ikipe Tottenham Hotspurs .

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru , Carsely yatangaje ko atigeze yifuza guhatanira kuba umutoza uhoraho w’ikipe y’ubwongereza ndetse anashimangira ko atari ikintu yakicuza anahamya ko igihe yasinyanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza [ FA ] mu masezerano y’igihe gito cyo gutoza iyi ikipe nkuru y’abongereza ngo azahita yisubirira kwitoreza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 21 ari nayo yahoze atoza mbere yuko ahabwa izi nshingano .

Abajijwe niba yarasabye ako kazi, Carsley yatangarije ikinyamakuru TALK SPORT ati: “Oya, ntabwo nabisabye .”

Magingo aya ,Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza [FA ] rifite inshingano zitoroshye zo gushaka ugomba kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’ubwongereza nyuma yuko uwohoze ari umutoza wayo mukuru , umwongereza Gareth South gate yasezeye kuri izi nshingano nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’uburayi n’ikipe y’igihugu ya Esipanye ibitego 2 kuri 1.

Ikipe y’igihugu y’ubwongereza ni imwe mu makipe yakunze kugenda ahabwa amahirwe yo gutwara ibikombe bikomeye bigiye bitandukanye bijyana n’amazina y’abakinnyi bayo ndetse n’amazina y’amakipe baba bakinamo ariko bikaza kurangira badakoze ibyo bari bitezweho .

Abasesengurira hafi iby’iyi ikipe bavuga ko ibirimo igitutu cy’itangazamakuru ryo muri iki gihugu , gukabiriza urwego rw’abakinnyi badafite ,kutagira umukinnyi w’umuyobozi uhamye mu kibuga , imitoreze icyemangwa ndetse n’icyigero cy’imyaka abakinnyi b’iyi ikipe baba barimo biri mu bituma iyi ikipe ititwara nkuko iba ibyitezweho mu marushanwa mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *