Lamine Yamal yatangaje amagambo yashenguye abafana ba Real Madrid

Kizigenza Lamine Yamal yatangaje ko Real Madrid muri uyu mwaka w’imikino itabatsinda ndetse ko n’iyo yari kubatsinda igitego kimwe ikabatsinda n’icya Kabiri ntago byari kuba ikibazo kuri bo kuko bari kuyishyura bakanayitsinda.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo hari umukino w’ishiraniro ukaba umukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami [ Copa del Rey], hagati ya Barcelona na Real Madrid warangiye Barcelona itwaye iki gikombe ku bitego bitatu kuri bibiri.

Ni umukino wavuzweho byinshi cyane mbere y’uko utangira , Real Madrid byabanje kuvugwa ko ishobora kutaza gukina uyu mukino mu gihe hataba hahinduwe umusifuzi wari buwusifure .

Barcelona yatsindiwe na Pedri ku munota wa 28 , Ferran Torres ku munota wa 84. Ndetse n’icy’intsinzi cyatsinzwe na Jules Kounde ku munota w’116 , ku makosa ya Luka Modric na Brahim Diaz.

Lamine Yamal ari mu bitwaye neza aho yakinnye iminota yose uko ari 120′ , ndetse yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego ku gitego cya mbere ndetse n’icya Kabiri , nyuma y’umukino yatangaje amagambo yatunguye abantu anashengura abafana ba Real Madrid.

Aho yagize Ati : “Nubwo twakwinjizwa igitego kimwe, ntago byaba ikibazo. Niyo twakwinjizwa bibiri ntago byaba ari ikibazo , mu magambo make ntago Real Madrid yadutsinda.”

Uyu mukino warangiranye na byinshi harimo amakarita y’umutuku yahawe Antonio Rüdiger, Jude Bellingham, na Lucas Vazquez mu mpera z’umukino. Barcelona yegukanye igikombe cya Copa del Rey ku nshuro ya 32 yaherukaga mu mwaka 2021.

Amashusho agaragaza bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umukino Barcelona yatsinzemo Real Madrid . credits ; Barcelona youtube channel.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *