Lael Wilcox yaciye agahigo ko kuzenguruka isi ari ku igare mu gihe gito gishoboka

Umunyamerikakazi witwa Lael Wilcox yaciye agahigo ko kuzenguruka isi vuba kurusha abandi ari kw’igare aho yakoresheje iminsi 108, amasaha 12 n’iminota 12 mu kunyonga 29,169km, ahereye kandi agasoreza mu mujyi wa Chicago wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika .
Wilcox yakuyeho umuhigo wo mu 2018 wari ufitwe na Jenny Graham wo muri Scotland wakoze urwo rugendo mu minsi 124 n’amasaha 11.Jenny Graham, wari ufite uyu muhigo kuva mu 2018, yavuze ko yamaze iminsi afana Wilcox ngo arangize: “Ni ibintu byiza cyane kubona abagore hanze aha bageza siporo ku rwego bayishakaho. Ndi umufana ukomeye.”
Wilcox w’imyaka 38 uvuka muri leta ya Alaska, yahagurutse tariki 28 Gicurasi(5), aca mu bihugu 21 by’imigabane ine mbere yo kugera i Chicago aho yahereye saa tatu z’ijoro ku wa gatatu ku isaha yaho.
Wilcox yabaye umugore wa mbere watwaye isiganwa rya TransAm, rigenda hafi 6,500km z’ubutambike bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Mu gihe uyu muhigo we mushya urimo kwitwa “kunyonga ukazenguruka isi”, Guinness World Records itegeka ko abawugerageza batangira kandi bagasoreza ahantu hamwe, bakanyonga bagana mu kerekezo kimwe.
Yavuye aho amara ibyumweru anyonga ajya mu majyaruguru yerekeza i Amsterdam, amanuka ajya mu Budage, aca mu misozi ya Alpes, yinjira mu bihugu bya Balkans, arahita muri Turkiya yinjira muri Georgia.
Aho yahavuye n’indege yerekeza muri Australia, ahaguruka i Perth ku mwaro wo mu majyepfo ashyira uburengerazuba yerekeza i Brisbane mu burasirazub, aha yinjiye mu ndege yerekeza muri New Zealand.
Nyuma kunyonga agahuza impera zombi z’ibi birwa, yafashe indege isubira iwabo ku ivuko mu mujyi wa Anchorage muri Alaska, anyonga inzira yose y’iruhande rw’inyanja ya Pasifika yerekeza i Los Angeles, maze afata Route 66 (umwe mu mihanda migari izwi cyane muri Amerika) yerekeza aho yahereye i Chicago.
Urwo rugendo rwose k’umunyonzi ruba rurimo ingendo z’indege, na gariyamoshi, rugomba kureshya na 40,000km – umuzenguruko wa koma y’isi (equateur). Aho kunyonga igare hagomba kuba hareshya nibura na 28,970 km.
Nyuma kunyonga agahuza impera zombi z’ibi birwa, yafashe indege isubira iwabo ku ivuko mu mujyi wa Anchorage muri Alaska, anyonga inzira yose y’iruhande rw’inyanja ya Pasifika yerekeza i Los Angeles, maze afata Route 66 (umwe mu mihanda migari izwi cyane muri Amerika) yerekeza aho yahereye i Chicago.
Anne-Marije Rook umwanditsi mukuru muri Cycling Weekly magazine yo muri Amerika yagize ati: “[Wilcox] ni umuntu w’imbaraga z’umubiri zitangaje, ukwiyemeza no gukomera mu mutwe, ni byo yajyanye muri uwo muhate ukomeye”.Yongeraho ati: “Ni umuhate ukomeye cyane kubasha gukora umunsi ku wundi mu minsi 108 udahagaze”.