FootballHomeOthersSports

Kylian Mbapppe yahanaguweho ibyaha byo gufata ku ngufu

Ubushinjacyaha bwo muri Suwede bwamaze guhagarika iperereza bwakoraga kuri rutahizamu wa Real Madrid akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Kylian Mbappe nyuma yuko mu kwezi gushize ibinyamakuru byandikirwa muri suwede byari byanditse ko Mbappe ashobora kuba yarakoze ibyaha byo gufata ku ngufu .

Ibi byashimangiwe na Madame Marina Chirakova, uyobora ikigo cy’ubushinjacyaha bwa Suwede,  wemeje ko iperereza ku byaha Mbappe aregwamo bivugwa ko byabereye i Stockholm mu murwa mukuru wa Suwede ryashyizweho akadomo kubera kubura ibimenyetso bifatika bishinja uyu musore.

Uyu rutahizamu wa Real Madrid, uri mu bakinnyi bakunzwe cyane mu mupira  ntabwo yigeze atangazwa ku mugaragaro n’ubushinjacyaha bwa Suwede cyangwa ngo hashyirwe hanze icyo ari icyose cyatuma imyirondoro ye ijya ahagaraga usibye ko nubundi ikirego cyahagaritswe n’icyo yari yarezwemo rero abantu bahise bamenya ko nawe arimo .

Mu Kwakira, igihe ibi birego byari byagaragaye, uwunganira  mu mategeko Mbappé yemeje ko ari gutera inzira zose zisabwa kugirango umukiriya we  ahanagurweho icyasha ku izina rye ndetse anemeza  ko azanahita afungura ikirego kuri kiriya kinyamakuru agishinja gusebanya ndetse no gutangaza amakuru y’ibinyoma nkana .

Muri iki cyumweru turi gusoza , Mbappe  Lottin yatsinze igitego cye cya 50 cya Champions League mu mukino ikipe ya Real Madrid yatsinzemo kuri burambe ikipe ya Atlanta yo mu Butaliyani .

Izindi nkuru wasoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *