Kylian Mbappe wa Real Madrid yakuyeho agahigo ka Ronaldo “Gifaru”

Kylian Mbappe yakuyeho agahigo ka Ronaldo “Gifaru” ubwo yatsindiraga Real Madrid ibitego bibiri

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yujujue ibitego 31, amaze gutsindira ikipe ya Real Madrid, mu marushanwa yose ubwo yatsindaga ibitego 2 bakina na Villarreal, kuri uyu wa Gatandatu, ndetse birashoboka cyane ko kumuhagarika bizagorana cyane. Ibi bitego bibiri bya Mbappe, byahise bimuhesha gukuraho agahigo kari gafitwe na kizigenza Ronaldo Nazalio abenshi bamenye ku izina rya gifaru aho yamurushije ibitego yatsinze mu mwaka we wa mbere ageze muri iyi kipe ,usibye abakinnyi batatu bonyine nibo basigaye barusha uyu Mufaransa ni mu gihe kandi bishoboka cyane ko nabo yabasiga bitarenze muri Gicurasi.

Kugeza ubu Mbappe, ameze nkuri kwisanga mu rugo rw’i Madrid, gusa ibi siko byahoze dore ko ubwo mu Ukuboza yahushaga penaliti yo mu gice cya kabiri ikuwemo na Julen Agirrezabala wa Athletico Bilbao, byamuteye ihungabana rikomeye nyuma y’uko icyo gihe baje gutsindwa ibitego 2-1, iyi ikaba yari ibaye penaliti ye ya kabiri ikuwemo na nyezamu mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Tubibutse ko Mbappe yari yashoboye gutsinda ibitego 10, mbere yo kujya kugwa mu rwobo rw’i San Mames. Mbappe, yatsinze ibitego byose ubwo ikipe ye yatsindaga Manchester city, mu mikino ya (UEFA champions league) ndetse aza no kubikora ubwo Real Madrid yatsindaga Real Valladolid, ikipe bisanzwe bizwi ko ari iya kizigenza Ronaldo Nazalio umunya-Burezile, akaba ari na perezida wayo.

Iyi ntsinzi ya 2-1, batsinda Villarreal ishobora kuzaba iyo kuvugwa cyane mu gihe Real Madrid yatwara igikombe dore ko ibonetse mu gihe biteganyijwe ko hagati ya Barcelona na Atletico Madrid ziri buhure bishoboka cyane ko imwe yakura amanota ku yindi cyangwa se zikayagabana, ibintu byahita bigarura ikipe ya Real Madrid, mu guhanganira igikombe.

Hari hashize amasaha 66 n’iminota Mike irenga, ikipe ya Real Madrid ivuye guhangana na mukeba wayo Atletico Madrid, mu mukino w’ishiraniro wamaze iminota 120, ukarangira ku ntsinzi ya Real Madrid. Mbappe yakinnye iminota yose muri uyu mukino w’intsinzi itavugwaho rumwe ubwo bakinaga na Atletico Madrid, ndetse aza no kwitwara neza atsinda penaliti ye yari n’iya mbere ku ruhande rwa Real Madrid.

“Guhera dutangiye kwishyushya byari bitugoye, ahanini ndahamya ko byaterwaga n’umunaniro mwishi,” Mbappe watwaye igihembo cy’uwitwaye neza mu mukino ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku kibuga La Ceramica cy’ikipe ya Villarreal.

Rutahizamu Mbappe, yakomeje agira ati, ” nubwo twari tunaniwe ntibyatubujije guhangana kugeza ku munota wa nyuma maze tugatanga buri kimwe cyose dushoboye.”

Nakomeza gukinana uyu mwete n’ubu bunyamwuga Kylian Mbappe, ukina asatira mu ikipe ya Real Madrid, ashobora kuzaca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka we wa mbere ageze muri Real Madrid.

Iyi nkuru uyakiriye gute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *