Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe kwibuka miriyoni irenga y’Abatutsi bishwe muri jenoside muri 1994 mu rwego kubasubiza icyubahiro bambuwe.
Iminsi ijana yo kwibuka isobanura iminsi ijana y’itsembwa ry’Abatutsi itangira kuva kuri buri itariki 7 Mata.
Ni igihe n’umwanya wo kwibuka no gusobanukirwa neza amateka, kwegera no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya jenoside yakorwe Abatutsi no kwigisha abaturage kugira uruhare mu kurwanya ko jenoside yakongera kubaho ukundi.
Mu cyumweru cya mbere gitangira iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi abaturage bahurira hamwe mu midugudu yabo mu gihugu hose maze bakaganira ku mateka y’iguhugu no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye bibanda cyane ku kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Abaturage barakangurirwa gufatanya mu kurwanya ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’igikorwa kigamije gupfyobya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Bikunze kugararagara ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside bikunze kugaragara no kwiyongera mu gihe cyo kwibuka, ni ukuvuga, mu kwezi kwa Mata kwa buri mwaka.
Imibare yegeranyijwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department- CID) yerekana ko 36 ku ijana y’ibyaha 138 byabaye mu mwaka ushize wa 2014, byakozwe mu kwezi kwa Mata.
Ingingo ya 2 y’itegeko N° 18/2008 ryo ku ya 23/07/2008, ivuga ko ingengabitekerezo ya jenoside ari urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara.
Ingingo ya 3 y’iri tegeko isobanura ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho, nko gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa byenyegeza urwango.
Iki cyaha kandi kigaragarira mu gushyira mu kato, gushinyagurira, kwigamba, kwandagaza, guharabika, gutesha isura, kuyobya uburari hagamijwe gupfobya jenoside yabaye, guteranya abantu, kwihimura, kwangiza ubuhamya cyangwa ibimenyetso bya jenoside yabaye.
Kigaragarira kandi mu kwica, gutegura umugambi wo kwica cyangwa kugerageza kwica undi bishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.
Ni muri urwo rwego hashyizweho amategeko kugira ngo hahanwe abakoze ndetse n’abategura gukora iki cyaha cyibasira inyokomuntu, no kurwanya ko cyakongera kuba ukundi mu Rwanda.
Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).