Uburyo bwakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Butare wari Umujyi wa 2 mu Gihugu witwa “Capitale y’Abanyabwenge” buratangaje ndetse buranababaje .
Habanje hashyirwaho “Comité du Salut Public”yari ishinzwe kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu nzego z’imirimo, i Butare, uruhare rw’ishyirahamwe SECA ryahuzaga abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’abayarangije, ryayoborwaga na Padiri Naveau rifite icyicaro muri College ya Christ Roi i Nyanza, itotezwa ryakozwe muri Kaminuza y’u Rwanda no mu bindi bigo bya Leta i Butare, ndetse benshi mu bari bagize SECA biganjemo abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata-Nyakanga 1994.
Muri Butare, mu 1992 ni bwo hatangiye gushingwa amashyirahamwe harimo « Front commun contre les Inkotanyi » na « Groupes des intellectuels rwandais à Butare » ; aya mashyirahamwe yakoze ubukangurambaga bwigisha ko Abatutsi ari abanzi b’Igihugu bagomba kurwanywa.
Ababaye ku isonga mu kuyashinga biganjemo injijuke z’abakomoka Gisenyi na Ruhengeri barimo Dr Jean Berchmas Nshimyumuremyi wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na Dr Eugène Rwamucyo wayoboraga Ikigo cya Kaminuza cyari gishinzwe ubuvuzi rusange.
Mu ruganda rw’ibibiriti SORWAL, guhera mu 1992 hashyizwe mu bikorwa gahunda yo gutegura Jenoside, bahazana umuhezanguni Alphonse Higaniro kuruyobora, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi aba Matayo Ngirumpatse.
Aba bombi bahawe inshingano yo kuzana Abakiga benshi n’Interahamwe nyinshi muri Butare. Higaniro ageze mu ruganda yifashishije Martin Dusabe wakomokaga muri Mutura i Gisenyi mu gukwiza iyo ngengabitekerezo.
Uru ruganda rwabaye igikoresho cyo guha interahamwe ingengo y’imari zakoreshaga binyuze ku bayobozi bazo Robert Kajuga, Pheneas Ruhumuriza, Georges Rutaganda, Dieudonné Niyitegeka na Jean Marie Vianney Mudahinyuka. Andi mafaranga bayahabwaga binyuze muri sosiyete zabo z’ubucuruzi bayahawe kuri za konti zari muri BK, BCR, BACAR na BRD.
Izindi nterahamwe zayahawe muri ubwo buryo ni umucuruzi Vincent Murekezi wari umucungamari wa CDR i Butare na Édouard Bandetse wari Perezida wa MRND muri Cyangugu
Imibare yashoboye kumenyekana bagiye bahabwa na bo bakagira ayo bashyira mu bikorwa byo gutoza interahamwe no gukora Jenoside.
Ubu buryo kandi bwanakoreshejwe mu bindi bigo bya Leta nka ISAR yayoborwaga na Charles Ndereyehe, ikaragiro rya Nyanza ryayoborwaga na Dr Callixte Mirasano, OCIR THE ya Michel Bagaragaza, TABARWANDA ya Silas Mucumankiko, CIMERWA ya Marcel Sebatware n’abandi.
Uruhare rw’abaganga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Butare yihariye umubare munini w’abaganga (68) bayigizemo uruhare, barimo 26 bo mu bitaro bya CHUB uhereye ku wabiyoboraga Dr Nshimyumukiza Jotham.
Muri Butare, habarurwa kandi abaforomo n’abakozi b’ibitaro 89 bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside. Muri bo, harimo n’uwayoboraga CDR muri Butare witwa Simeon Remera uvuka i Runyinya muri Huye n’umugore we na we wari umuforomokazi. Bombi bahungiye mu Bubiligi. Aba baganga n’abaforomo ubundi baba bitezweho kurengera ubuzima, bicanaga ubugome bukabije. Dr Nyiraruhango Berthe yishe umwana w’Umututsi amujombye umusumari mu gutwi.