KWIBUKA31 :  António Guterres yasabye isi gukumira amacakubiri n’urwango

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Mata 2025 ,Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yageneye abatuye Isi, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, António Guterres yabasabye gushyira imbaraga mu gukumira imvugo z’urwango n’amacakubiri zikomeje gukwirakwizwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuva nyuma ya 1994, haba umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu biwugize, byakomeje kutavuga rumwe ku nyito yahabwa Jenoside yabaye mu Rwanda. Nkuko byakomeje kwandikwa mu bintangazamakuru bitandukanye,benshi biyitaga Jenoside yabaye mu Rwanda n’ibindi.

Ku wa Gatanu taliki 30 Mutarama 2014, nibwo akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kafashe umwanzuro kemeza ku mugaragaro ko izina rigomba gukoreshwa ku isi yose ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu nyandiko yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, uwungirije uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Olivier Nduhungirehe yagize ati: “Ni iby’agaciro bwa mbere mu mateka kuva muri 1994 uyu mwanzuro wemeza ko Jenoside yabaye mu Rwanda yitwa ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.’ Ibi kandi byiyongeraho ko u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka iyi Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nduhungirehe kandi yakomeje avuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abarwanyaga iki kifuzo ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu kana k’umuryango w’Abibumbye.
Ati: “Twarwanye cyane bihagije kuva mu minsi ishize, ariko uyu munsi biranshimishije cyane ko icyo twarwaniye tukigezeho.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *