#KWIBUKA31 :  Abatutsi bamariwe ku icumu muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro  [ ubuhamya ]

Kuva kuwa 07/04/1994 kugeza kuwa 10/04/1994 Abatutsi batangiye guhunga hirya no hino bahungira kuri  Kiliziya i Kiziguro bahageze babeshywa ko bajyiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya baragwira maze  ku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 kugera 16h00.

 Bishwe n’ Interahamwe  zoherejwe na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste afatanyije na Rwabukombe Onesphore wari burugumesitiri wa Muvumba, Mwange Jean de Dieu, Sibomana Martin wari assistant burugumesitiri wa Murambi, Nkundabazungu Augustin wari umucuruzi, Niyonzima Deogratias (Brigadier wa Komini), Munyakazi (policier), Mbuguje Jean Damascene (umucuruzi), Muganga Manasse, Mirasano Emmanuel, Biramahire Kaguru, Karekezi Augustin, Munyabuhoro Pierre Claver, Gakombe Balthazar, Gakwerere Aloys, Mutsinzi Emmanuel, Karengera Paulin (inspegiteri w’amashuri abanza), Musoni Francois, Manihura Habib, Kabalira Sylvain n’abandi.

 Abo bicanyi bari bahagarikiwe n’abasirikare baturutse I Gabiro bazanywe n’ umusirikare mukuru  witwaga  Major Nkundiye Leonard wahoze ari umukuru w’abasilikare barindaga Perezida Habyarimana.

 Biciwe mu gikari kwa Padiri  hafi y’ amatanki y’ amazi, mu mizabibu yabo,   kwa muganga, mu nturusu hafi y’ ishusho ya Bikiramariya, n’ ahandi inyuma y’ urukuta. Icyo  gihe hari agashyamba. Abicwaga batabwaga mu cyobo cya m 30 z’ ubujyakuzimu kiri munsi y’amashuri abanza. Abo babaga bishe batwarwaga n’Abatutsi bene wabo batishwe  bahagera na bo bakabatema noneho bakajugunywa hamwe nabo muri rwa rwobo. Uvugwa cyane wari ku rwobo yica ni Rwamakuba Emmanuel wari muganga, Sekamana na Fidele Karangwa bitaga Gasongo hamwe n’ impunzi zaturutse Kiyombe.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo Abatutsi ibihumbi cumi na bine magana inani miorngo itatu na batanu (14.835).

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *