Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yatangaje ko inkomoko yimbitse ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse mu bukoloni bw’Ababiligi, bwangije Ubunyarwanda hanyuma bugashyira mu bikorwa ingengabitekerezo yabwo mu mitwe ya politiki yo mu Rwanda .
Ibi yabitangarije mu mu nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 31, aho ahanini abayitabiriye baganiriye ku kuba ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itarigeze irangira na nubu .
Iyi nama itegura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ntibizongere ukundi, idashyizwe mu bikorwa bigira ingaruka ku kwiyongera kw’ingengabitekerezo ya Jenoside’ yanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abaturutse hirya no hino ku Isi barimo abahagarariye inzego za leta, abashakashatsi, abanyamategeko, abanyamakuru n’urubyiruko.
Minisitiri Dr. Bizimana yagize ati: “Ibiganiro nk’ibi byerekana rwose ko inkomoko yimbitse ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse mu bukoloni bw’Ababiligi, bwangije Ubunyarwanda. Nyuma yaho, u Bubiligi bwashyize mu bikorwa ingengabitekerezo yabwo mu mitwe ya politiki yo mu Rwanda nka PARMEHUTU na APROSOMA, yakomeje imigambi mibi ya gikoloni.”
Minisitiri Dr Bizimana yanashimangiye ko iyi nama ku Kwibuka31 ibaye mu gihe mu Karere u Rwanda ruherereyemo hakomeje kugaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’ibyabayeho mu Rwanda by’umwihariko hagati ya 1990-1994.
Yavuze kandi ko muri iki gihe ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kwiyongera by’umwihariko mu bihugu by’i Burayi.
Aho yagize ati : “Guhakana biri gukura mu Burayi by’umwihariko mu Bubiligi, aho biba nta kubihanirwa. Mu Bufaransa, ibyo byaha bihanwa n’amategeko nk’uko twabibonye mu Ukuboza 2024, ubwo haburanishwaga Charles Onana ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Abandi banyacyubahiro batanze ibiganiro kiri barimo Florida Kabasinga, Dr. Alice Wairimu Nderitu, Dr. Jean Paul Kimonyo ndetse na Dr. Alex Mvuka Ntung bose bahurije ku kuba ingengabitekerezo isigaye iri mu bahakana bakanapfobya Jenoside kandi bakaba kuri ubu bakomeje kuyihererekanya mu bakiri bato banashaka ababashyigikira hirya no hino ku Isi.