Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari intango y’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31, yavuze ko badakwiye gucika intege mu gukomeza gusobanura ukuri kw’amateka nubwo hashize imyaka 31 bakiyasobanura.
Ubu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rwa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yagize ati “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana iteka kwirenga kwanyu no guharanira kubaho.”
Ubutumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Madamu @FirstLadyRwanda , yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
— Unity Club (@UnityClubRw) April 11, 2025
“Kwibuka ni intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda!
Ku barokotse Jenoside… pic.twitter.com/ktPwPRphZg
Yakomeje agira ati “Ku bato babyirukiye mu Rwanda rurera rugakuza, kuzirikana aya mateka bidufasha gukomeza kubaka u Rwanda ruzima, rutazima.”
Kuri uyu wa gatanu kandi ibikorwa byo kwibuka jenoside byakomerejwe mu karere ka Gakenke aho , Umuyobozi w’aka Karere ,Madame Vestine Mukandayisenga yashyimye uruhare rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi u rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Aho yavuze ko ibikorwa byo Kwibuka bizakomeza mu gihe cy’iminsi 100 bityo abaturage bose bo mu Karere ka Gakenke basabwa kubigiramo uruhare.
Ati “Kwibuka bizakomeza mu minsi 100, muri iyi minsi turimo twibuka ndongera gusaba abaturage bacu kurangwa n’ibikorwa by’urukundo n’imvugo nziza ndetse no gukomeza gufashanya ku buryo abarokotse bumva ko bari mu gihugu cyiza kandi kibakunda.”