Kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30 /Ugushingo hateganijwemo imvura idasazwe : Meteo Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere [ Meteo Rwanda ], cyatangaje ko mu gice cya gatatu y’ukwezi k’Ugushyingo 2024, hateganijwemo imvura idasazwe ndetse n’umuyaga uri hejuru, unashobora kuzatera inkangu n’imyuzure.
Meteo Rwanda ivuga ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 200. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itandatu n’umunani.
Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze ku munsi wejo ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, cyigaragazamo iteganyagiye kuva tariki 21 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2024, ryerekana ko hari ibice biteganyijwemo kuzagwamo imvura iri hejuru iri hagati ya milimetero 170 na 200, iteganyijwe mu majyaruguru y’ Akarere ka Musanze, Burera, igice kinini cy’Akarere ka Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe ndetse n’igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Karongi.
Meteo Rwanda yanemeje ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda.
Iki kigo cyanabonyeho no gutanga ubujyanama ku buryo bwo kwitwararika muri ibihe , aho cyemeza ko kubera umuyaga mwinshi uteganyijwe henshi mu Gihugu ndetse n’imvura izaba irimo inkuba, ingaruka zikomoka ku muyaga mwinshi zirateganyijwe henshi mu Gihugu ,aho cyatanze impuruza ku bantu bose ndetse n’ibigo bireba gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda ibyabo.
Imvura iteganyijwe iri hejuru y’imvura isanzwe igwa ndetse n’iminsi yikurikiranya imvura igwa, ingaruka zirimo inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri ndetse n’imyuzure mu bishanga zirateganyijwe.
Kurundi ruhande kandi Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 170 iteganyijwe mu Karere ka Rutsiro Rubavu, Nyabihu, henshi mu Karere ka Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi, Ngororero, Gakenke, Rulindo, Gicumbi, mu gice gisigaye cy’Akarere ka Musanze na Burera.
Ibice by’igihugu biteganyijwemo imvura iri hasi, ni mu gice kinini cy’Intara y’Iburasirazuba, no mu burasirazuba bw’Akarere ka Gasabo ndetse n’igice gisigaye cy’Akarere ka Gicumbi, ahateganyijwe kuzagwa imvura iri hagai ya milimetero 50 na 80.