HomePolitics

Kuki Perezida wa Amerika joe Biden atigeze asura igihugu na kimwe cya Afurika muri manda ye ? ; ni cyo yendaga gusura ntakikijemo!

Urugendo rw’amateka perezida Joe Biden yateganyaga kugirira muri Angola ku ya 13 Ukwakira rwasubitswe kubera inkubi y’umuyaga ikomeje kwangiza ibitari bike muri kiriya gihugu , uru ruzinduko rwari kuba ari uruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika mu gihe yari perezida wa Amerika.

Ibiro by’umukuru w’igihugu wa leta zunze ubumwe z’ Amerika bizwi nka White House byasohoye itangazo ko ingendo zirimo izo perezida Biden yagombaga kugirira mu gihugu cy’ubudage aho byari biteganijwe ko yagombaga kuvugana n’abayobozi b’ubumwe bw’u Burayi ku ntambara yo muri Ukraine mbere yo kwerekeza i Luanda , Ibi biro byavuze ko izi ngendo zose zasubitswe kugeza itariki itavuzwe bijyanye nuko inkubi y’umuyaga yiswe Milton ikomeje kwangize ndetse no gutuma amagara y’abatari bake akomeza kuhatikirira muri leta ya Florida .

Urugendo rwa perezida wa Amerika ucyuye igihe ni rwo rwari rwitezweho amakiriro akomeye byumwihariko ku isinywa ry ‘amasezerano menshi agamije kongera urwego rw’iterambere muri Afurika.

Kuri Angola, uru ruzinduko rwari rugamije gutanga intsinzi ya dipolomasi kuri guverinoma ya Perezida Joao Lourenco ifite ibibazo bitari bike mu gihe yahaye igihugu cy’Afurika y’Epfo uburenganzira bwo kwirata nk’igihugu cyatoranijwe na Washington nyuma y’imyaka icumi cyo kitagaragara n’inshuti y’akadasohoka na leta ya Washington nkuko byahoze.

Nubwo impamvu yo gusubika uru rugendo yagizwe ubwiru , abanenga ubuhahirane bwa Amerika bavuga ko Biden atigeze asa nkaho ashishikajwe no gushyira imbere Afurika kabone nubwo ibihugu by’ibihangange ku isi nk’Ubushinwa n’Uburusiya bikomeza kongera uburebure bw’akaboko kabyo kuri uyu mugabane kuko babona ko ari ngombwa bijyanye nuko mutungo kamere uhaboneka ari’ingenzi ryihuse ryabyo ndetse ibi bijyana n’ubwiyongere bw’abaturage butanga isoko rigari ku bicuruzwa byakorewe muri ibi bihugu, ndetse n’ijwi ryayo ry’itora mu Muryango w’Abibumbye.

Kuva Biden yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2020, ntabwo yigeze akandagiza ikirenge mu gihugu icyo ari cyo cyose cya Afurika, nubwo ubuyobozi bwe bwashimangiye ko bushyira imbere ibyifuzo by’abaturage bagera kuri miliyari 1,3 batuye afurika kandi bakubaha abayobozi bayo.

Gusa kurundi ruhande nkaho ibi bidahagije , Biden yashoboye kujya mu Burayi inshuro nyinshi nk’ inshuro eshanu mu Bwongereza wenyine – ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, Aziya na Amerika y’Epfo.

Biden kandi yohereje abayobozi benshi bo muri Amerika kuri uyu mugabane yaba Umunyamabanga wa Leta Antony Blinken yakoze ingendo enye muri Afurika harimo nko muri Mutarama ubwo yarimo areba umukino wanyuma w’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu byabereye muri Corte d’Ivoire kandi afasha mu guhuza amahoro hagati y’abaturanyi batavuga rumwe n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Visi Perezida Kamala Harris na we yamaze muri Ghana, Tanzaniya, na Zambiya icyumweru cyose muri Werurwe 2023, ari kumwe na Umwungirije wa kabiri Doug Emhoff.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *