Koreya y’Epfo : abantu 120 bapfiriye mu mpanuka y’indege
Kuri iki Cyumweru , tariki ya 29 / Ukuboza /2024 , Indege yari itwaye abagenzi bagera kuri 181 yari ivuye muri Thailand yerekeza muri Korea ya Ruguru yakoreye impanuka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Koreya y’Epfo, cya Muan, ihitana abagera kuri 85,abandi babiri bararokoka .
Ikigo gishinzwe kuzimya inkongi gikomeje ibikorwa by’ubutabazi cyemeje ko amahirwe yo kubona abandi bayirokotse, ari make cyane.
Iyi ndege yakoze impanuka yari iyo mu bwoko bwa Boeing 737-800 ikaba yari mu maboko ya sosiyete y’indege ya Jeju Air .
Iyi mpanuka yabaye kuri iki cyumweru saa cyenda z’ijoro ubwo iyi ndege ya sosiyete ya Jeju Air yari itwaye abagenzi 175 n’abakozi batandatu baturutse mu murwa mukuru wa Tayilande Bangkok, yari igeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Muan giherereye nko mu birometero 289 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru Seoul.
Minisitiri w’intebe wa Tayilande, Paetongtarn Shinawatra, yihanganishije cyane imiryango y’ababuriya ababo muri iyi mpanuka ndetse anabizeza ubufasha bukwiye.
Jeju Air, imwe muri Kompanyi zitwara abantu benshi bo muri Koreya y’Epfo ku mafaranga make, ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 2005, gusa nayo ikaba yasabye imbabazi ku bw’iyi mpanuka, ivuga ko “izakora ibishoboka byose kugira ngo iyi mpanuka nk’iyi itazongera kuba ukundi biturutse ku mpamvu ziri mu biganza byayo”.
Iyi mpanuka ni yo mpanuka ya mbere y’indege za Jeju Air ihitanye abantu benshi , nubwo muri Kanama 2007, indi ndege yo mu bwoko bwa Bombardier Q400 yari itwaye abagenzi 74 yakoraga impanuka ubwo yari mu nzira kubera umuyaga mwinshi wari ku kibuga cy’indege cya Busan-Gimhae, bikomeretsa abantu icumi.