Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Thérèse Kayikwamba yatangaje ko abaturage bose binjira muri iki gihugu baturutse mu gihugu cya Tanzania bakuriweho Visa binyuze mu bwumvikane mu rwego rw’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC).
Ku munsi wejo nibwo Madame Thérèse Kayikwamba Wagner yashyikirije Inama Njyanama ya Kongo inyandiko yerekeye ibyo gusonerwa viza ku benegihugu ba Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya binyuze mu bwumvikane mu rwego rw’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC).
Ubwo yasobanuraga iby’iri tegeko rishya, uyu muyobozi wa diplomasi ya Kongo yabanje kwibutsa ko ibi bikozwe mu rwego rw’amasezerano yasinywe yo gusonera viza ku benegihugu bo mu bihugu bya SADC byose .
Kayikwamba kandi yanavuze ko Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya nayo kuva ku ya 6 Nzeri 2023 yahinduye itegeko rigenga abinjira n’abasohoka ryayo ndetse itegeka ko abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bazajya binjira muri iki gihugu basonewe viza .
Uyu muyobozi kandi yasoreje ku ngingo yuko kuva Félix-Antoine Tshisekedi yakinjira muri perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo akureho inzitizi z’ingendo n’ubucuruzi n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye bo mu karere.
Kugeza ubu hashize imyaka itari mike, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ibaye umunyamuryango w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL), Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS), Isoko rusange rya Afurika (COMESA), Umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC) n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC).