Kongo irashaka guhangana n’umuhengeri uri mu mazi yogamo kandi itabishobora : Hon. Evode Uwizeyimana
Ubusesenguzi bwa Senateri Evode Uwizeyimana kumyitwarire ya Congo mu gukemura ibibazo by’umutekano ifite.
Ubwo yari ari mu kiganiro kuri televiziyo y’u Rwanda, Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko iyo arebye asanga Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ibyo iri gukora, isa nkaho itazi ikerekezo kiyigeza kubisubizo by’ibibazo bafite.
Yagize ati” Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, iri koga mu mazi ari mo umuhengeri, aho gukurikira aho umuhengeri uri kujya, yo irawusanga. Ubundi byibuze iyo uri mu mazi arimo umuhengeri, wowe ukurikira aho umuhengeri uri kujya, ariko iyo ukomeje uwusanga biba bibi”.
Ibi Senateri Evode Uwizeyimana yabivuze ari gutanga urugero rw’uburyo mu nama ya LONI ivuga kumutekano wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, uwari uyihagarariye, yavuze ko ibibazo byose biri muri DR Congo byatewe n’uwarashe indege y’uwari perezida w’u Rwanda Juvenale Habyarimana.
Senateri Evode kandi yavuze ko ikindi kintu abonamo ikibazo mubutegetsi bwa DR Congo, ari ukuntu bashora amafaranga menshi mukugura intwaro zikomeye dore ko ari nayo ifite ibitwaro bya kirimbuzi bikomeye muri Afurika, aho kwicara ngo baganire imbona nkubone nabo bahanganye.
Ni mugihe inshuro nyinshi humvikana amakuru ko igisirikare cya FARDC cyateye uyumutwe wa AFC/M23, bikarangira bataye izo ntwaro bakiruka.
Ni muguhe uyu mutekano muke wahitanye umubare munini w’abaturage ndetse ugasiga abandi benshi bari munkambi haba hanze cyangwa, imbere mu gihugu.