FootballHomeSports

KNC ngo ntagisibya Rayon sports agomba kuyiraba ivu!

Kakooza Nkuliza Charles wamamaye nka KNC, umushoramari yatangaje ko ntagisibya ndetse ko yizeye gutsinda Rayon Sports ndetse ko azayitsinda ibitego 2-1, mu mukino bazahuriramo kuri uyu wa Gatandatu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyo kuri Radio Rwanda, aho yasobanuraga ibijyanye n’imyiteguro y’uyu mukino ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro bizawuherekeza.

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) avuga ko umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona uzabahuza na Rayon Sports, ku wa 21 Nzeri 2024, uzaba ari umukino udasanzwe haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo gusa utabateye ubwoba kuko atari ikipe yo gutinya.

NC yashimangiye ko ikipe ye izatsinda Rayon Sports mu mukino izayakiramo kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, saa Moya z’ijoro.  

Ati “Umukino nzawutsinda ibitego 2-1.”

Ni umukino avuga ko uzaba udasanzwe ndetse abazawureba bazabona itandukaniro.

Ati “Si twe tugena amasaha, agenwa n’abafite League mu nshingano. Twe icyo twakoze ni ugukodesha stade. Birashoboka ko ikipe ishobora kubisaba mbere ariko ntabwo biri mu nshingano z’ikipe. Uruhare twagize ni ugushyira umukino mu Mahoro ariko guhitamo umunsi n’amasaha, ntibiri mu bushobozi bwacu.’’

Ati “Ndabarahirira imbere y’Imana Isumbabyose nsenga kandi nkunda nimubona uriya mukino utabaye uw’amateka uzangaye. Uzaba umukino w’umwaka.”

Uyu mukino wiswe ‘Mega Derby’ (Umukino w’ihangana ridasanzwe) amateka awugaragazaho iki?

Ukurikije uko uyu mukino ubura amasaha make ngo ukinwe ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru saa moya z’ijoro (19h00), wateguwe haba mu kuwamamaza ndetse n’amagambo awuvugwaho, ushobora gutekereza ko ari amakipe amaze igihe kinini ahangana ariko ntabwo ariko bimeze.

Ikipe ya Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 maze ihura bwa mbere na Rayon Sports, tariki 5 Ukwakira 2019 amakipe yombi anganya 0-0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *