Kiyovu Sports yongeye guhura n’ibibazo bishobora gutuma yongera kuregwa
Umutoza ukomoka mu gihugu Cy’Uburundi Joslin Bipfubusa watozaga Kiyovu Sports ntakiri umutoza wayo ndetse uyu mutoza bidatinze arazakurega iyi kipe byakwiyongera ku bindi bihano iyi kipe isanganywe.
Byagenze bite
Ku itariki ya 13 Ukuboza 2024, nibwo Joslin Bipfubusa yafashe ikemezo cyo gusezera ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yibaruwa umuhagarariye witwa Kpkoudioue yandikiye iyi kipe ku itariki ya 25 Ugushyingo 2024, ayimenyesha ko basheshe amasezerano , ni nako muri iyi baruwa bibukije iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ko byibuze ku itariki ya 08 Ugushyingo yari ibafitiye umwenda wasaga 22, 667,000 y’amafaranga y’u Rwanda.
Ayo mafaranga angana atyo yari akubiyemo angana na miliyoni 8 z’umwaka ushize w’imikino , hakiyongeraho ibirarane by’imishahara , ndetse nay’imodoka, ubwo rero igisigaye akaba ari ukujyana Kiyovu Sports mu nkiko kugirango imwishyure dore ko ari nabajya kure bakavuga ko Kiyovi Sports ahubwo imubereyemo asaga Miliyoni 25 kugera magingo aya.
Kuri ubu igihari nuko iyi kipe igiye gukomezanya na El Hadji Malick Wade akaba ariwe utoza imikino ya shampiyona bafite mu minsi iri imbere haherewe ku wa Gorialla FC .
Joslin Bipfubusa yageze mu ikipe ya Kiyovu Sports mu mwaka ushize wa 2023 hari mu kwezi ku Gushyingo, akaba ayisize ku mwanya w’anyuma na amanota arindwi aho mu mikino itanu iheruka bafitemo itsinzi imwe gusa mu mukino batsinzemo Etincelles F.C ibitego bibiri kuri kimwe(2-1), bakabamo umwenga w’ibitego 17.
Imikino itanu Kiyovu Sports izakurikizaho nyuma ya Gorilla FC ntagihindutse!
- Kiyovu Sports VS Vision
- Muhazi United VS Kiyovu Sports
- Kiyovu Sports VS APR FC
- Kiyovu Sports VS Rayon Sports
- Musanze FC VS Kiyovu Sports