HomePolitics

Kivu ya Ruguru : Imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati ya M23 na FARDC muri teretwari ya Pinga !

kuri uyu wa kabiri, 29 Ukwakira, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu gace ka Pinga gaherereye mu majyaruguru ya Kivu , imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y ‘ ingabo za congo [FARDC] n’imitwe yitwaje intwaro yaho mu kurwanya inyeshyamba za M23 .

Aka gace kari ubutaka bwa Walikale kamaze icyumweru kirenga kari mu mirwano ikaze, ihuza ingabo za congo n’imitwe yitwaje intwaro yaho mu kurwanya inyeshyamba za M23.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Leta ya Burkina Faso irashinjwa gushyira abaturage bayo mu kaga mu ntambara ihanganyemo n’inyeshyamba !

Amakuru agera kuri Daily Box ni uko ,ku mugoroba wo ku munsi wejo wose waranzwe n’imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba bivugwa n’ubuyobozi bwa DRC ko zishyigikiwe n’u Rwanda za M23 na FARDC ndetse amakuru akanemeza ko iyi mirwano yatumye abatari bake baburira ubuzima mu midugudu myinshi yo mu duce twa Kisimba, hafi y’umujyi wa Pinga.

Iyi mirwano yanakomeje kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri binatuma Ibintu bikomeje kuba bibi cyane , Kugeza mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku wa kabiri, humvikanye ibisasu by’intwaro ziremereye zibyoroheza mu gace kari hagati ya Pinga n’umudugudu wa Mpeti, uherereye ku birometero 18 uvuye mu mujyi wa Walikale n’uwa Masisi.

Amakuru avuga ko kandi inyeshyamba za M23 zigaruriye umudugudu wa Mpeti zinarimo gukora uko zishoboye kugira ngo zigarurire n’utundi duce .

Gusa kurundi ruhande ariko kandi ku munsi wejo ,Umutwe wa M23 wasabye Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUSCO) guhagarika gukoresha indege zitagira abapilote, no gukorana na FARDC n’imitwe irimo FDRL, bakomeje kwicana ubugome Abanyekongo b’Abatutsi no kubasahurira amatungo.

Umuvugizi w’Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, nyuma yuko uruhande bahanganye rwakomeje ibikorwa bibangamira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu butumwa bwatanzwe na Lawrence Kanyuka, yagize ati “Turasaba MONUSCO guhagarika gukoresha drones zabo no guhagarika gukorana n’imitwe yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ko yakoze Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *