Mu gihe hirya no hino ku isi hakomeje ibibazo bya politiki kiliziya Gatolika mu Rwanda irasaba Abasaseritodi n’Abihayimana muri rusange kwirinda kwivanga mu migambi ya Politiki iyari yo yose kuko biri mu byo kiliziya iziririza Kandi bikaba bitari mu nshingano zayo .
Ibi byatangajwe binyuze mu ibaruwa y’Abepisikopi yanditswe ku itariki ya 14 Werurwe 2025, yandikiwe abasaseridoti ndetse n’abihayimana muri rusange bibutswa kutivanga muri Politiki nk’uko biri cyangwa byagiye bigaragara hirya no hino ku isi.
Bati “Ni bigishe ivanjiri ya Yezu kristu kuko ari cyo bahamagariwe Kandi basezeraniye, nibegukire umuhamagaro wabo wo gukorera kiliziya Kandi bakore ibyo kiliziya ibatuma. Ni birinde gutwarwa n’abagenzwa n’imigambi y’irondakoko cyangwa y’irondakarere. Nibabe abahuza b’abantu bose. Nibegukire umurimo wo gukomeza mu bantu amahoro n’ubwumvikane bushingiye ku butabera.”
Ese amategeko ya Kiliziya ateganya iki kuri Politiki?
.Mu ngingo ya 285 mu mategeko Kiliziya Gatolika igenderaho , Kiliziya igaragaza neza ko Abasaseridoti n’abandi biyeguriyimana badakwiye kujya muri Politiki kuko bidahuye n’imiterere y’ubutumwa bwabo.
.Ingingo 1285 y’amategeko ya Kiliziya ku gika cya gatatu ibuza abapadiri gukora umurimo uwo ari wo wose mu buyobozi bw’igihugu. Ku ngingo ya 287 igika cya Kabiri, bavuga ko abapadiri batemerewe kugira uruhare mu mitwe ya Politiki no mu mashyirahamwe atari aya leta, kereka igihe yabisabwe n’urwego rwa Kiliziya rubifitiye ububasha na bwo ku mpamvu yo guhagarara ku burenganzira bwa Kiliziya cyangwa inyungu rusange.
Iyi baruwa igaragaza imirimo ya Politiki ibujijwe ku ba saseridoti ndetse n’abihayimana muri rusange: gukora imirimo cyangwa se kugira imvugo y’umurongo wa Politiki; gukoresha ibimenyetso biri mu mirongo ya Politiki; kumanika amatangazo ya Politiki ku miryango cyangwa inkuta za Kiliziya n’ibindi.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?