HomePolitics

Kigali : U Rwanda rwashyikirije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inyubako izakoreramo Icyicaro Gikuru cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Leta y’u Rwanda yashyikirije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inyubako izakoreramo Icyicaro Gikuru cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA).

Ni inyubako y’amagorofa umunani iherereye mu Mujyi wa Kigali izajya ikoreramo Icyicaro Gikuru cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA) yatashywe ku mugaragaro n’abarimo minisitiri w’ubuzima Dr . Sabin Nsanzimana ndetse n’abari bahagarariye iki kigo .

Mu mwaka wo mu 2022 nibwo Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatoreye u Rwanda kwakira icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA).

Ni amatora yabereye i Lusaka muri Zambia ahari hanabereye Inama ya Komite Nyobozi ya AU , AMA ni ikigo cyihariye cy’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kigamije koroshya no guhuza amabwiriza y’ubuzima mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Biro y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe muri 2019, yemeje amasezerano mashya yo gushyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti (AMA) mu rwego rwo kongerera ubushobozi inzego z’ibihugu zishinzwe kugenzura ibikoresho byo mu rwego rw’ubuzima.

Muri Nzeri 2021, aya masezerano yari amaze kwemezwa n’ibihugu 17 bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ibyasaga nk’aho inzira ishyiraho iki kigo nyafurika (AMA) ibaye impamo.

Ibyo bihugu byarimo Algeria, Benin, Burkina Faso, Cameroon, Tchad, Gabon, Ghana, Guinea, Mali, Mauritius, Namibia, Niger, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Tunisia na Zimbabwe.

Iki kigo kibaye icya kabiri cyo ku rwego rwo hejuru gishinzwe ubuzima muri Afurika, nyuma y’ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo (Africa CDC).

Icyorezo cya COVID-19 ni cyo cyabaye imbarutso yo kugaragaza agaciro ko gushyiraho ikigo cya AMA, bishingiye ku kuba ikigo nk’iki cyo kumugabane w’i Burayi, European Medicine Agency (EMA), cyaragize uruhare rukomeye mu rwego rw’ubuzima ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kirimbanyije.

Iki kigo cyo mu Burayi (EMA) gifite inshingano nk’izo AMA izaba ifite zirimo guhuza uburyo bwo gushyiraho amategeko no kugenzura imiti muri Afurika, bikarushaho kuzana inyungu nyinshi, cyane cyane mu kubaka ubushobozi bwo gukurikirana imikorere y’imiti n’inkingo ndetse n’umutekano mu kubicuruza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *