Watch Loading...
HomeOthers

Kigali : RIB yataye muri yombi 7 barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [ RIB ] rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi abarimo Kwizera Emelyne wamenyekanye nk’ishanga n’itsinda ry’abantu umunani bari barakoze itsinda ryo ku rubuga rwa WhatsApp ryitwa ‘Rich gang’ rigamije gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni muri rubanda .

Amakuru avuga ko aba basore n’inkumi bifataga amashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina bakayasangiza abagabo n’abagore kugira ngo babahe amafaranga nkaho ibyo bidahagije ngo babaga banyweye ibiyobyabwenge ndetse ko bamwe mu bapimwe basangwaga babikoresha ku cyigero cyo hejuri cyiri hagati ya 55 na 275 .

RIB yatangaje ko iryo tsinda ribarizwamo abakobwa 6 n’abahungu 3 gusa abafunze batawe muri yombi ku wa 17 / Mutarama / 2025 , aba bari gukurikiranwa bahuriye mu tsinda bise ‘rich gang’ ari naryo bakoreshaga nk’igikoresho cyo gukwirakwiza aya mashusho y’ubusambanyi .

Muri aba bafunzwe bose bafite hagati y’imyaka 20 – 28 barimo uwitwa Ishimwe Patrick , Uwineza Nelise sany , Gihoza Pascaline , Kwizera Emelyine uzwi nk’Ishanga , uwase SALIHA , Uwase Bellyse, Shakilah uwase , Banza Judien , Bucyana David , Muri aba 7 muri bo bakurikiranywe bafunze mu gihe abandi babiri bacungishijwe ijisho bari hanze .

Aba bafunze bafungiye kuri sitasiyo za Rib zirimo iya Kicukiro , Gikondo , Remera , Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganwa ngo zigezwe mu bushinjacyaha .

RIB yongeye kwihanangiriza urubyiruko kureka izi ngeso ndetse inabibutsa ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gukorerwaho ibyaha ahubwo ko bakwiye kujya bazikoresha mu buryo bubagirira akamaro .

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo gukora ibiterasoni mu ruhame ndetse ugihamijwe ahanishwa igihano n’urukiko igihano kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri .

One thought on “Kigali : RIB yataye muri yombi 7 barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’

  • Bernard NSHIMYUMUKIZA

    cyakooze

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *