Kigali : RGB yunguranye ibitekerezo n’abayobora amadini ku bibazo bikirangwamo
Kuri uyu gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025 ,Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwagiranye ibiganiro n’abayobora imiryango ishingiye ku myemerere kugira ngo itange ibitekerezo ku mabwiriza mashya agenga imikorere yayo.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’uko igenzura ryakozwe umwaka ushize ryerekanye ko muri iyi miryango harimo aho bigisha inyigisho z’ubuyobe n’izizeza ibitangaza, kwaka amafaranga abaturage mu buryo bwa hato na hato, kudakorera mu mucyo, uburiganya n’imicungire mibi y’umutungo n’ubwumvikane buke mu bayobozi no gucikamo ibice .
Kuva muri Nyakanga 2024, hakozwe ubugenzuzi mu nsengero n’imisigiti, izigera kuri 70% zagaragayemo ibibazo byatumye zifungwa. Ni mu gihe imiryango 20 ishingiye ku myemerere yambuwe ubuzima gatozi n’indi yakoraga itanditse irafungwa.
Amabwiriza mashya yashyiriweho iyi miryango ishingiye ku myemerere yitezweho gushimangira ihame ryo gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano n’imiyoborere myiza, kutibanda gusa ku ivugabutumwa ahubwo amadini akagira n’ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Umwaka ushize leta yashyize imbaraga mu bikorwa byo guca akajagari mu miterere y’inzu zo gusengeramo, aho inzu zirenga 5,000 zafunzwe mbere y’uko zuzuza ibisabwa cyangwa zigafungwa burundu. Igikorwa kitavuzweho rumwe aho bamwe babishimye abandi bakanenga uko byakozwe.
Muri aya mabwiriza mashya, imiryango ishingiye ku myemerere mu byo isabwa harimo:
- Gukorerwa igenzura ku ihererekanywa ry’amafranga ashobora guteza ingaruka ikomeye
- Gutanga raporo ku bikorwa by’imari bicyemangwa
- Gucisha amafaranga kuri konti za banki n’ibigo by’imari byemewe n’amategeko
- Gukumira ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki
- No gukorerwa igezura ryigenga n’ababyemerewe, ryamenyeshejwe cyangwa ritunguranye
- Kwishyura leta miliyoni 2 FRW adasubizwa ku ishaka guhabwa ubuzimagatozi