HomeOthers

Kigali : QA Venue Solutions Rwanda yerekanye amahirwe mu micungire y’Icyanya Cy’Imikino n’Imyidagaduro i Remera

Ikigo QA Venue Solutions Rwanda, gishinzwe imicungire y’inyubako za siporo ziri i Remera na Pariki ya Nyandungu, cyerekanye amahirwe ari mu bikorwa byo kubyaza umusaruro icyanya cy’imikino n’imyidagaduro kiri muri uyu mujyi.

 Iki gikorwa cyabereye mu nama yahuje bamwe mu bagize Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), aho hagarutswe ku buryo inyubako ziri muri aka gace, zirimo BK Arena, Sitade Amahoro, Zaria Courts, n’Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), zishobora gutanga amahirwe yo gukorera ubucuruzi no guteza imbere imyidagaduro n’imikino mu Rwanda.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions Rwanda, John Ntigengwa, yagaragaje ko Sitade Amahoro, nyuma yo kuvugururwa, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,548, ikagira ibyumba 17 bishobora kuberamo ubucuruzi butandukanye.

 Yanavuze ko iyi stade ifite imyanya 8 y’abifite, 12 y’abanyacyubahiro, ndetse n’ibyumba bine by’uruganiriro ku bantu bafite ubushobozi bwo guhaha ibintu bihenze. Kandi, hari icyumba cy’imikino cyagenewe abantu bafite ubumuga, kimwe n’icyumba gishobora kwakira ibiganiro n’abanyamakuru.

Uyu muyobozi yanemeje ko Sitade Amahoro idakunze kugirwa inyubako y’imikino gusa, ahubwo ifite ubushobozi bwo kwakira ibitaramo binyuranye, harimo ibijyanye n’imyidagaduro, inama, n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Inkuru ziri gusomwa cyane

Aho yagize ati : “Uretse kuba Sitade Amahoro yakira imikino y’umupira w’amaguru, urabona ko yakira imikino ngororamubiri ndetse no kwakira ibitaramo bikomeye. Ibyumba by’amaduka birenga 17, byuzuye ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye,”

QA Venue Solutions Rwanda ivuga ko icyanya cy’imitere ya BK Arena, ifite imyanya igera ku bihumbi 10, gishobora kwakira imikino n’imyidagaduro, kandi na Sitade Amahoro iramutse ikodeshejwe, umuntu ashobora kubona amafaranga menshi ku bikorwa bihuza abantu benshi mu buryo butandukanye.

John Ntigengwa yagarutse ku gaciro gakomeye k’iki cyanya mu gutanga amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ndetse n’imyidagaduro. Abacuruzi basabwe gukoresha neza ayo mahirwe yihariye kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’icyanya cya Remera, aho ibikorwa binyuranye bizajya bihurira, bigatanga inyungu ku muryango mugari.

Ibikorwa byo kubyaza umusaruro ibi byanya by’imikino na siporo bitanga amahirwe menshi ku Rwanda, bigatanga isura nshya ku bijyanye n’imyidagaduro n’imikino ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *