HomePolitics

Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC

Mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’ Abasore babiri bakekwaho ubujura bw’amafaranga n’ibikoresho bibaga mu ngo z’abaturage nyuma yo kugenda babeshya abaturage ko  ari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’isukura (WASAC).

Aba basore ubwo batabwaga muri yombi basanzwe mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho bivugwa ko ubujura bw’amafaranga n’ibikoresho bakoraga mu ngo z’abaturage, babaga babanje gucunga ko ba nyiri urugo niba bagiye mu kazi, bakagenda babwira abo bahasanze ko ari abakozi ba WASAC.

Muri Aba basore babiri bafashwe, umwe afiteimyaka 30 n’undi w’imyaka 27 y’amavuko, bakaba barafashwe  ku munsi wo ku wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024.

Izindi nkuru wasoma

Ibi bikorwa by’ubujura bikekwa ko aba basore baba barakoze , byakorewe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Gasabo, ari yo Nduba na Bumbogo, mu gihe bo bafatiwe mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ndetse banafatanwa bimwe mu bikoresho bakekwaho kwiba.

Ubu bujura bwari bumaze kuba ikibazo cyari cyibangamiye abaturage kuko benshi mu n’abaturage bagiye bibwa amafaranga n’ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye nkuko byemezwa n’ Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire .

Aho yagize ati :  “Ni ikibazo cyari kimaze iminsi nk’uko twabigaragarijwe n’abaturage bagiye bibwa amafaranga n’ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye.

“Bagakomanga ku gipangu, uri mu rugo yaza kubakingurira bakajya kuri konteri bakiyandikisha ubusa, bagahita bamuzirika bakamupfuka n’umunwa, ari nako bamufatiraho icyuma ngo adataka, umwe muri bo akinjira agatwara bimwe mu bikoresho birimo; televiziyo, imyenda, inkweto, radio, amafaranga n’ibindi bifite agaciro.” Nkuko tubikesha radio10 .

Hamwe bajyagayo biyitirira ko ari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), bakaza bavuga ko baje kubarura amazi.

Uyu muyobozi wungirije w’igipolisi mu murwa mukuru yanaboneyeho kandi kwibutsa abanyarwanda ko inzego zitanga izi serivisi ziyitirirwaga n’aba basore, zizwi, abasaba kujya bagira amakenga mu gihe abantu nk’aba baje biyitirira inzego.

Aba basore nyuma yo gufatwa, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) , sitasiyo ya Nduba, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho   ibyaha birimo; kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira urwego rw’umwuga cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *