Kigali : Minisitiri Amb Nduhungirehe yakiriye abanyarwanda baba mu mahanga
Kuri uyu wa gatanu , tariki ya 3 /Mutarama / 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Olivier yakiriye Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze iminsi mu Rwanda aho baje mu bikorwa birimo n’ibiruhuko by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Iki ni gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda barenga 100 baturutse mu bihugu bisaga 40 byo hirya no hino ku Isi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zirimo Inteko y’Umuco, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ndetse n’ibigo nka Irembo, Banki Nyarwanda y’Iterambere, BRD n’ibindi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier yabashimiye uruhare rwabo mu kubaka Igihugu binyuze mu kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga no gutanga umusanzu muri gahunda zitandukanye zirimo n’iya Dusangire Lunch .
Amb Olivier Nduhungirehe kandi yanatangaje ko mu mwaka wa 2024, amafaranga yoherejwe mu Gihugu n’Abanyarwanda batuye mu mahanga, ibizwi nka “remittances” yageze kuri miliyoni 505 z’Amadorali ya Amerika.
Aya magambo ya Amb Nduhungire aje yunga mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi bari bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize .
Aho yagize ati : “uko wava mu Rwanda kose ukajya aho ushaka, ntabwo u Rwanda rukuvamo, rugumana nawe. Birashoboka ko iyo ugumanye na rwo mu buryo runaka, ari byiza kuri twese. Ni byiza ku Rwanda ni byiza kuri wowe ndetse birashoboka.”
Biteganyijwe ko minisiteri igeza kuri aba Banyarwanda icyo Igihugu kibifuzaho muri uyu mwaka wa 2025 ndetse bakerekwa amahirwe na serivisi zitangwa n’ibigo bitandukanye byitabiriye iki gikorwa.