Watch Loading...
HomeOthers

Kigali : Minisiteri y’Urubyiruko yasabye urubyiruko gukaza ingamba zo kwirinda Virusi Itera SIDA

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yongeye gusaba urubyiruko gushyira imbaraga mu kwirinda Virusi Itera SIDA, nyuma y’uko ubwandu bwayo bukomeje kwiyongera mu rubyiruko.

Ibi byatangajwe mu gihe imibare iherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri 2023 abarenga 9,000 basanzwemo Virusi itera SIDA.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah yasabye urubyiruko gukomera ku ngamba zo kwirinda Virusi Itera SIDA no kwita ku buzima bwabo. Mu rwego rwo kugabanya ubwandu, ibigo by’ubuzima byasabwe gukomeza kubagezaho amakuru afasha kurushaho kwirinda.

Raporo y’iki kigo igaragaza ko mu bantu basaga ibihumbi 380 bari hagati y’imyaka 15 na 24 bapimwe, abarenga 1600 muri bo banduye Virusi Itera SIDA, ibi bigatuma imibare y’ubwandu ikomeza kuzamuka muri iki cyiciro cy’urubyiruko.

Abaturage b’Umujyi wa Kigali bagaragaje ko bamwe mu rubyiruko rwadohotse ku ngamba zo kwirinda Virusi Itera SIDA, bibaza ko kuba hari ubwandu bukomeje kwiyongera bishobora guterwa n’uburere buke cyangwa kubura amakuru ahagije kuri iyi ndwara.

 Bamwe mu rubyiruko basabye bagenzi babo kujya bibuka ko ubuzima bwabo ari bwite kandi ko bagomba kurinda no kwita ku buzima bwabo.

Mu kwezi gushize kwa 12, Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, barindwi muri bo biba byatewe na SIDA, ndetse bakavuga ko abantu icyenda bakandura SIDA buri munsi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko muri 2023, abarenga 9,000 banduye SIDA, kandi mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ubwandu bwiyongereye ku kigero cya 35%. Iyi mibare igaragaza ko hakenewe ingamba zirambye mu gufasha urubyiruko kwirinda no guhangana n’iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *