Kigali : inzobere zirasaba ishyirwaho rya gahunda nshya y’ibikorwa byo kurwanya Imihindagurikire y’Ibihe

Abahanga mu bijyanye n’ibidukikije basabye ko hashyirwaho uburyo bumenya neza akamaro k’imirimo ibungabunga ibidukikije (Green Jobs Assessment Model) mu rwego rwo kunoza ivugururwa ry’intego z’igihugu zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe (NDCs), zifite agaciro ka miliyari $11.

 Ibi kandi binagamije ko politiki z’ibidukikije zitakoma mu nkokora isoko ry’umurimo, ahubwo zikabyara amahirwe menshi y’akazi.

Muri Mutarama 2025, u Rwanda rwatangije ibiganiro bihuriweho n’impande zitandukanye mu rwego rwo kuvugurura NDCs zashyizweho mu 2021, zigashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2030.

Izi ntego ni inkingi ya Paris Agreement yasinywe mu 2015, yibanda ku gukuraho imyuka ihumanya no guteza imbere iterambere rirambye ryita ku baturage bose.

François Murwanashyaka wo mu Muryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO) yasobanuye ko Green Jobs Assessment Model ari igikoresho gifasha mu gusobanukirwa uko politiki z’ibidukikije zishobora guhindura isura y’isoko ry’umurimo, binyuze mu mishinga y’ubuhinzi burambye, ingufu zisubira, n’imikoreshereze y’amasoko iboneye.

Yavuze ko iki gikoresho cyakwifashishwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kugira ngo hamenyekane imirimo itanga ibisubizo birambye ku mihindagurikire y’ibihe, bityo igashirwa mu mibare y’isoko ry’umurimo.

Daniel Hakuzweyezu wo mu ishyirahamwe ry’abakozi mu bucukuzi (REWU) yavuze ko nta politiki zinoze zatuma abantu batakaza akazi. Yongeyeho ko hakenewe guhugura abakozi ku ikoranabuhanga rishingiye ku bidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko iyo gahunda nshya ya NDCs izibanda ku bikorwa bifatika byongera ubushobozi bw’igihugu bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, binahuza n’intego z’Iterambere Rirambye na NST2.

 Yanasabye ubufatanye bw’abafatanyabikorwa bose kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego zarwo.

Iyi NDCs 3.0 izagezwa ku Muryango w’Abibumbye mu mpera z’uyu mwaka, nk’ikarita rusange igaragaza aho u Rwanda rugana mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubukungu burambye.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *