Kigali : Herekanywe abantu 7 batuburiraga rubanda biyitirira inzego z’ubugenzacyaha
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [ RIB ] rweretse itangazamakuru abantu bagera kuri barindwi bakurikiranyweho kwiyitirira inzego z’ubugenzacyaha hanyuma bagasaba amafaranga imiryango ifite ababo batawe muri yombi kubera ibyaha bakekwaho babizeza gufungurwa .
Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Werurwe 2025 ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha giherereye mu mujyi wa Kigali nibwo RIB yerekanye abantu basaga 7 barimo abagabo n’abagore bakekwaho kwiyitirira inzego z’ubugenzacyaha bakaka abaturage amafaranga .
RIB kandi yanerakanye abandi bantu basaga batanu bakurikiranyweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagurishaga ubutaka butari ubwabo bakoresheje ibyangombwa mpimbano .
Mu ijambo rye ,Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yongeye kwibutsa abanyarwanda kwimakaza umuco wo gushishoza ndetse ko serivisi z’ubugenzacyaha nta kiguzi zigira bityo bakazajya bagira amakenga bakanatanga amakuru ku gihe mu gihe hari ubatse indonke yiyitirira umugenzacyaha .
RIB kandi yanongeye kwitsa ku ngingo yuko abantu bakwiye kujya bagira amakenga no gushishoza cyane igihe cyose bagiye kugura umutungo runaka mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mutego w’abatekamutwe .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?