Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere [Meteo Rwanda ] cyaburiye abanyarwanda ko hateganijwe imvura nyinshi ishobora kuzateza inkangu n’imyuzure, guhera mu ijoro ryo ku ya 11 kugeza ku ya 13 Mata, mu duce two mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’Uburengerazuba ndetse no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu Majyepfo .
Ku mugoroba wo ku munsi wejo tariki ya 11 Mata ,nibwo Meteo Rwanda ishinzwe iteganyagihe yatanze uyu muburo ibicishije mu itangazo yashyize ahagaragara yifashije imbugankoranyambaga zayo .
Aho yagize ati : “Biteganijwe ko imvura izagwa izaba iri hagati ya mm 25 na mm 60 ku munsi.”
Meteo Rwanda yanamenyesheje abaturarwanda ko hashobora kubaho ingaruka mbi ziterwa n’imvura nyinshi zirimo inkangu ku hantu hahanamye n’imyuzure ikomeye.
Iki kigo kandi cyagiriye inama abaturage muri rusange gufata ingamba zikwiye zo kugabanya ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi zirimo kuzirika ibisenge ndetse no kuva mu manegeka .
Ku ya 2 Mata ubwo yari imbere y’inteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite , Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Albert Mareba yabwiye izi ntumwa za rubanda ko nibura Ibiza bigera kuri 522 byibasiye ingo zirenga 22 ,342 zituwe n’abantu barenga 97,159.
Icyo gihe Minisiteri Albert yanerekanye impungenge zuko ingo zigera ku 1,622 ziri ahantu hashobora kwibasirwa [amanegeka ] n’ibiza zigomba kwimurwa byihutirwa mbere yuko ibihe by’imvura nyinshi bigera.
Albert kandi yari yanagaragaje impungenge zuko iyi miryango iri mu turere umunani biteganijwe ko tuzagwamo imvura nyinshi hagati ya Werurwe na Gicurasi , utwo turere turimo Rusizi, Rubavu, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Nyamagabe, na Nyaruguru .