HomeOthers

Kigali : Hatangijwe inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abenjeniyeri muri Afurika

kuri uyu wa Kabiri , mu mujyi wa Kigali hateraniye inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abenjeniyeri muri Afurika ikaba igamije kwigira hamwe no gushaka igisubizo cy’ibibazo birimo ibijyanye n’imiturire iboneye, iterambere ry’inganda, ingufu zo guteka no gucana ziboneye n’ibindi .

iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, wanahamije ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama, izamara iminsi itatu mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku bitabiriye iyi nama .

Abayitabiriye kandi bari kurebera hamwe uko abahanga mu bwubatsi n’imiturire bafasha mu kugera ku iterambere rirambye rishingiye ku myubakire ndetse si ibyo gusa kuko muri iyi nama kandi hari no kuberamo imurikabikorwa.

Iyi Nama Mpuzamahanga y’Abenjeniyeri ku Isi u Rwanda rwakiriye yitabiriwe n’abantu 1,000 barimo abubatsi, abarimu, abanyeshuri, abajyanama mu bwubatsi n’abashoramari.

Abahanga mu bijyanye n’imyubakire n’imiturire baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika basanga ubumenyi bafite bukubiyemo ibisubizo by’ibibazo Isi ifite bijyanye n’imiturire iboneye, iterambere ry’inganda, ingufu zo guteka no gucana ziboneye n’ibindi biteza imbere imibereho myiza y’abatuye isi barimo kwiyongera ku muvuduko wo hejuru.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda bugaragaza ko iyi nama ihuje abenjeniyeri ku Isi ari bwo bwa mbere ibereye muri Rwanda, iri rikaba ishema ku Rwanda  .

Gusa kurundi ruhande , muri uru rugaga rw’Abenjeniyeri hakomeje kugaragaramo ikibazo cy’ubusumbane bw’abagabo n’bagore kuko kuri ubu imibare y’uru rugaga igaragaza ko uru rwego rubarizwamo abenjeniyeri b’umwuga basaga gato ibihumbi 3,500, mu gihe ab’igitsina gore muri bo ari 10% gusa.

Abajijwe kuri iki kibazo ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cy’Igihe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Urugaga Nyarwanda rw’Abenjeniyeri mu Rwanda [IER], Steven Sabiti, yagaragaje ko hari ikiri gukorwa ngo icyuho cy’abagore kiri muri uru rwego gikurweho.

 Aho yagize ati : “Uru rwego rufite ikintu gikomeye ruvuze ku iterambere ry’igihugu, kurujyamo dusize umubare munini w’abaturarwanda inyuma ntabwo byumvikana niyo mpamvu turimo gushyiramo ingufu nyinshi mu gukangurira abagore kuyoboka uyu mwuga.

Ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo dushishikarize abagore bato gukunda no kuyoboka umwuga w’ubu-enjeniyeri.”

Mu busanzwe abenjeniyeri babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo ubukanishi [mechanical engineering]; amashanyarazi [electrical engineering]; ubwubatsi bw’imihanda n’ibindi bikorwaremezo [civil engineering]; ikoranabuhanga [software engineering]; itumanaho [telecommunication engineering]; ubumenyi bw’ibijyanye n’indege [aerospace engineering], n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *