Kigali  : Hatangajwe itegeko rishya risaba amatorero kugira Ubwishingizi n’abashinzwe Umutekano

Amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere ashaka gutegura ibikorwa rusange yasabwe ko agomba kuba afite ubwishingizi ndetse n’abashinzwe umutekano, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibikoresho mu gihe cy’ibibazo bishobora kuvuka, nk’uko biteganywa n’itegeko rishya ryasohowe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB).

Iri tegeko rigamije gushyiraho ibisabwa by’ingenzi kugira ngo ibikorwa by’imyemerere rusange bitegurwe mu buryo bwubahiriza amategeko, bigahesha agaciro ababyitabira, kandi bikabera mu mutekano usesuye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena, RGB yatangaje ko ibi bisabwa bizafasha mu kugenzura isuku ahabera ibikorwa, kugena abashinzwe umutekano bamenyereye gucunga imbaga no gukumira impanuka, bijyanye n’ubwinshi n’uburemere bw’igikorwa.

Judith Kazaire, Umuyobozi ushinzwe imiryango itari iya Leta n’Imitwe ya Politiki muri RGB, yavuze ko “ubwishingizi buzafasha mu guhangana n’ingaruka z’impanuka cyangwa ibindi byago, bikaba bigamije kurengera ubuzima bw’abantu n’ibintu byabazengurutse.”

Yongeyeho ko abategura ibikorwa nk’ibi bagomba kuba bafite uruhushya rwemewe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, Umujyi wa Kigali cyangwa inzego z’umutekano, kandi bagomba gutanga kopi z’ayo mahushya igihe cyose RGB izabisabye.

Iri tegeko rije rikurikira ibikorwa byo kugenzura ibikorwa by’amatorero, aho abagera ku 5,600 bamaze gufungwa kubera kutubahiriza ibisabwa.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *