Watch Loading...
HomeOthers

Kigali : Hatangajwe abakekwaho kwiba moto no kuzihindurira Plaque

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo umunani bakurikiranyweho ibyaha birimo ubujura bwa moto ndetse n’ibijyanye no guhindura imibare ya purake za moto byose bigamije kujijisha inzego z’umutekano .

Aba bagabo bakurikiranyweho ibi byaha beretswe itangazamakuru ku mu goroba wo ku wa gatandatu tariki ya 18 / Mutarama /2025 ndetse polisi mu kiganiro yatanze yanemeje ko bagiye bafitirwa mu mukwabo wa polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu bihe bitandukanye .

Aganira n’itangazamakuru , umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko aba bagabo uko ari umunani bari ku rutonde rw’abasaga 136 bakekwaho kugira purake zidahuye n’izanditswe ku ma moto yabo bakizigura ndetse yanongeyeho nyinshi muri izi moto ziba zaribwe .

ACP Rutikanga yanashimangiye ko ibi bikorwa bya polisi bigamije gushaka abandi bagira uruhare mu bikorwa byo by’ubujura bwa moto bukomeje kuvuza ubuhuha mu mujyi wa Kigali ndetse no guhindura cyangwa gushaka kujijisha inimero iranga ikinyabiziga bigikomeje ndetse anaburira abakibirimo kubyirinda hakiri kare mbere yuko barebana n’akaboko k’ubutabera .

Polisi yanaboneyeho kubwira aba baribwe ibinyabiziga byumwihariko amamoto kwihutira kujya ku mu sitasiyo ya polisi aberegereye bakereba niba muri izi moto zibwe nta zabo zaba zirimo .

Itegeko ry’u Rwanda ryerekeye ibyaha n’ibihano byabyo ryemeza ko umujura ufatanywe ikinyabiziga ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe cyangwa ibiri ndetse agacibwa n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni imwe n’ebyiri .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *