Kuri uyu munsi tariki ya 24 Mata 2025 ,Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hakomeje inama y’amashami agize umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO organs meeting).
Umuryango wa EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14 aribyo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Seychelles na Somalia.
Iyi nama y’iminsi ibiri, iteranye ku nshuro yayo ya 50, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Karere mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’inzaduka” izibanda ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo; icuruzwa ry’abantu no kwambukiranya imipaka binyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, ubwo yayifunguraga ku mugaragaro, yavuze ko ari umwanya mwiza uhuriza hamwe abanyamuryango hagamijwe kunoza ingamba zo kurwanya ibyaha no gushyiraho uburyo bwo kwifashisha mu kuzibyaza umusaruro.
Yagize ati: “Iyi nama n’izindi zateguwe binyuze mu muryango wa EAPCCO zigomba guhora zishimangira ingamba zigamije guhuriza hamwe mu guhangana n’ibyaha bikorerwa mu karere kacu ndetse n’ahandi.”
Muri iyi nama kandi habereyemo guhererekanya ububasha hagati y’umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ihoraho y’uyu muryango ucyuye igihe; Col. Aimable Mutagatifu; Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Burundi na Jean Marie Twagirayezu, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), wakiriye ishingano zo kuyobora iyi Komite mu gihe cy’Umwaka.