
Radio Imanzi Fm yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cyitwa KSP Rwanda gisanzwe gifite ishuri ritanga amasomo arimo gukora firime no gutunganya amashusho mu gihe gito ndetse aya masezerano akaba agamije gufasha abanyeshuri mu kwimenyereza umurimo no guhabwa akazi ku banyeshuri biga muri iki kigo .
Abari bahagarariye impande zombi bashyize umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye ,mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse Bwana Saleh UWIMANA wari usanzwe ari umuyobozi wa KSP Rwanda na Bwana Dickson GAHIMA umuyobozi ureberera inyungu za Radio Imanzi Fm ivugira ku murongo wa 105.1fm nibo bateretse imikono yabo kuri aya masezerano agomba kumara igihe kingana n’imyaka itatu .
Ishuri rya KSP Rwanda ritanga amasomo y’igihe gito ku banyeshuri biga amasomo arimo: Gukora firime no gutunganya amashusho(Film making and video production), Gufotora no gukora ibyapa (Photography and graphic design),itangazamakuru n’itumanaho (Journalism and Communication) .
Aya masezerano yasinyiwe ku cyicaro cya KSP Rwanda mu mujyi wa Kigali, ahazwi nka Centre Saint Paul akaba ari n’aho Radio Imanzi Fm [105.1fm ] ikorera ndetse impande zombi zemeje ko agomba kumara imyaka itatu gusa ishobora kongerwa igihe imikoranire yagenze neza

Wauuu daily box tunezezwa n’ amakuru mutugezaho courage kbx