Watch Loading...
HomeOthersPolitics

Kigali : abasaga 23 % by’abobonye akazi muri 2024 nta bizamini byako bakoze

Kuri uyu wa mbere , taliki 30 /Ukuboza /2024 ,Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko 23% by’abahawe akazi muri uyu mwaka wa 2024 aribo bonyine bakoze ibizamini by’akazi bakora .

Aba badepite bagaragaje ko abantu 91,820 batoranyijwe muri 382,803 bangana na 23% bifuzaga akazi ari bo bonyine bakoze ibizamini byako byaba ibyo kwandika cyangwa ibazwa ryo kuvuga .

 Iyi mibare yatangarijwe mu biganiro byahuje abadepite bagize iyi Komisiyo n’inzego zirimo Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bibazo bigaragara muri raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2023-2024.

Indi Raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2023-2024 yerekanye ko abakandida bashyizwe mu myanya bangana na 2,315 mu gihe imyanya 475 itabonewe abakozi kubera ko hari iyabuze abakandida bageza ku manota fatizo 70%.

Mu mezi ashize ,Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwamuritse inyigo nshya yagaragaje ko hakiri icyuho hagati y’abajya ku isoko ry’umurimo n’ibikenewe kuri iryo soko.

Ni raporo yagaragaje ko ibikenewe ku isoko ry’umurimo [ni ukuvuga akazi gahari n’inzego karimo] ndetse n’ibyigishwa mu mashuri yaba ay’ubumenyi rusange n’ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro hagendewe kandi ku biteganywa na Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1 ko harimo intera itari ntoya.

Raporo igaragaza ko nibura mu byiciro by’imirimo 268 byakorewemo ubushakashatsi, byagaragaye ko 85,1% baba badafite ubumenyi bukenewe mu buyobozi bw’ibigo ndetse n’imyanya y’abahanga mu mashami atandukanye aba ari muri ibyo bigo.

Ni mu gihe mu bumenyi bwo hagati [ni ukuvuga abakozi basanzwe mu bigo abafite ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi, abacuruzi, abatanga serivisi zitandukanye n’ibindi] ari ho hatari ikibazo cyane kuko 13,8% ari bo badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ibyo bakoramo cyangwa baba bifuzwaho.

Ku ruhande rw’ubumenyi bwo mu cyiciro cyo hasi [ni ukuvuga abahinzi, abakoresha imashini n’abandi bakozi bakora imirimo iciriritse mu bigo] ho ababa badafite ubumenyi bukenewe cyangwa ubwifuzwa muri iyo myanya ni 1,1%.

Iyi raporo yakozwe na RDB kandi igaragaza ko ⅓ cy’urubyiruko rudafite akazi kandi ko abangana 89 % bafite impamyabumenyi bakuwe mu mashuri .

Gusa ariko nanone mu mpera z’ukwezi ka Mutarama uyu mwaka ,Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyatangaje ko igipimo cy’ubushomeri cyagabanutse kigera kuri 16,8% mu gihembwe cya Kane cy’umwaka ushize wa 2023, ugereranyije na 24,3% mu Ukwakira mu mwaka wabanje.

Ni ibyasohotse muri raporo y’icyegeranyo ku bijyanye n’imiterere y’isoko ry’umurimo (Labor Force Survey) yakozwe mu Ugushyingo 2023.

Igaragaza ko mu Ugushyingo 2023, abaturage bari mu kigero cyo gukora, ni ukuvuga abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru bageraga kuri miliyoni 8,1. Abagera kuri miliyoni 4,07 bari bafite akazi.Abandi 825.577 nta kazi bari bafite naho miliyoni 3,26 bari hanze y’isoko ry’umurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *