Kigali : abanyacyubahiro barimo Minisitiri wa siporo Nyirishema Patrick bitabiriye ‘CarFreeDay’ yo kuri iki cyumweru [AMAFOTO]
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva jean Marie Vianney , Minisitiri wa siporo Nyirishema Patrick na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen (Rtd) Albert Murasira n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange izwi nka ‘CarFreeDay’ yo kuri iki cyumweru.
Car free day ni umunsi udasanzwe uba kabiri mukwezi mu Rwanda mumujyi wa Kigali uba ku cyumweru cya mbere ni cya gatatu cy’ukwezi ,aho icyo gihe imodoka amamoto nibindi binyabiziga byose birahagarikwa kugirango abari muri siporo yo kwiruka n’amaguru badahura n’inkomyi iyo ariyo yose
“Car Free Day” ni umunsi ngarukakwezi, wagenewe guha umwanya abantu bagakora siporo zitandukanye nta binyabiziga babisikana na byo mu muhanda wo mu Mujyi wa Kigali, barangiza bakanabasuzuma ku bushake, indwara zitandukanye, cyane cyane izitandura, nk’iz’umutima, Kanseri, Diyabete, Impyiko n’izindi.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe siporo rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali uzafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.
Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.
Ibi bizafasha abo baturage kuzigama iminsi 3,300 y’akazi bari kuzasiba bagiye kwivuza indwara zitandura zirimo n’iziterwa n’ihumana ry’ikirere no kudakora imyitozo ngororamubiri.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko no mu zindi ntara ziri kugenda zitabira gukora iyi siporo rusange.