Kigali : abantu 149 basaba ubuhungiro bakiriwe n’u Rwanda
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwakiriye itsinda rigari ry’abimukira n’abasaba ubuhunzi basaga 149, baturutse mu gihugu cya Libya gusa bafite ubwenegihugu butandukanye kuko 54 bakomoka muri Eritrea 54, abandi 51 bo muri Sudan, 12 bo muri Somalia 12, naho abandi 15 ni abo muri Ethiopia ndetse na 17 bo muri Sudani y’Epfo.
Ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, bakiriwe n’abakozi ndetse n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR-Rwanda .
Izi mpunzi rero zahise zijyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora izwi nka Gashora Emergency Transit Mechanism mu ndimi z’amahanga iyi nkambi ihirereye i Gashora mu Karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda isanzwe icumbikirwamo nubundi abaturutse muri Libya.
Iyi Minisiteri yanibukije ko aba bantu bakirwa, ari igikorwa gihuriweho na Guverinoma y’u Rwanda , Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi [UNHCR] n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bashyizeho uburyo bwo kubacumbikira aba bimukira, mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo, no kubafasha kugira ngo bazabone ibisubizo by’igihe kirambye bikwiye impunzi zitabashije kugera aho zajyaga zaheze muri Libya, zigenda zizanwa mu Rwanda by’igihe gito.
Aba bantu bose uko bagera ku 149 bakubutse muri Libya aho barimo basaba ubuhungiro n’kabimukira, gusa bakaba baje kuba bari muri iki Gihugu mu gihe bagishakirwa Ibihugu bibakira .
Muri aba 149, barimo 54 bakomoka mu Gihugu cya Eritrea 54, hakabamo abandi 51 bakomoka mu Gihugu cya Sudan , 17 bo muri Sudani y’Epfo, hakabamo abandi 15 bo muri Ethiopia, ndetse n’abandi 12 bo muri Somalia.
Imibare yagiye ahagaragara mu kwezi kwa cyenda [ Nzeri] uyu mwaka wa 2024, yagaragazaga ko u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi zisaga gato 2 474 aho zikubutse mu Gihugu cya Libya.
izindi nkuru wasoma
- Ukuri ku makuru avuga ko Rachid Kalisa yaba yarasezeye umupira w’amaguru
- Umushinga wo kugura Yawanendji-Malipangou muri Rayon Sports wamaze kugwamo inshishi
- Inzira ya Luanda : abagore bo muri DRC basabye Tshisekedi na Kagame kongera guhura
- DRC : abantu bakomeje guhunga ubutitsa nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC
- Nyagatare : Umuyobozi w’ishuri yatorotse nyuma yo kuregwa kwica umuntu