HomeOthers

Kigali : Abagurisha gaze zitujuje ibiro bagiye kujya bakurikiranwa bahabwe ibihano

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ingero n’ibipimo mu kigo cya RSB, Kabalisa placide yasabye abaturage kujya bagura gaze aruko imaze gupimwa, ubonye yatwaye ituzuye agatanga amakuru, abayimuhaye bagurikiranwa.

Ni kenshi uzasanga abaturage bavuga ko  bitoroshye kumenya niba gaze yujuje ibiro cyangwa itabyujuje kuko batajya bapima, bityo rimwe na rimwe, bakobona gaze yabo ishize vuba Kandi yarakoreshejwe nkuko bisanzwe.

 Umwe mu bakoresha gaze mu wo mu Karere ka Karongi yaganiriye n’Ikinyamakuru Igihe aravuga ati “Turagenda tukishyura gaze twaguze bakayiduha tukagenda.

Bishatse kuvuga ngo bo bampa iyuzuye cyangwa ituzuye. Igihe kimwe ushobora kubona imaze ukwezi kumwe ikindi gihe ikamara ibyumweru bitatu. Utekereza ko wenda yakoreshjwe nabi ariko birashoboka ko baba baguhaye ituzuye.”

Nubwo bimeze bityo, bamwe mubacuruzi batanga gaze bamaze kuyipima, bavuga ko bituma abakiriya babo bayitwara bishimye bityo bakanagaruka.

Gaze ni bumwe muburyo busigaye bukoreshwa cyane mu Rwanda mugutegura amafunguro, aho haba mu mijyi ndeste no mu bice by’icyaro usanga zikoreshwa cyane, dore ko hari na gahunda zitandukanye Leta y’u Rwanda ijya ifasha abaturage kubona gaze kugiciro gito.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *