Kigali : Abadepite bemeje ishingiro ry’umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi
Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi n’amahoro acibwa ibinyabiziga .
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025 nibwo Inteko Ishinga Amategeko yasuzumaga ishingiro ry’umushinga ushyiraho umusoro mu kwishakamo ubushobozi mu gushimangira gahunda ya NST2.
Aba badepite bemeje ishingiro ry’uyu mushinga nyuma y’igihe gito Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaje ko ibigo byose bitanga serivisi z’amacumbi, ni ukuvuga kuva kuri hoteli kugeza ku macumbi aciriritse, bigiye kujya bitanga umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ungana na 3% by’ayishyurwa icyumba.
Muri zindi mu mpinduka ziri muri uyu mushinga zirimo ko n’amahoro acibwa ibinyabiziga ku mwaka, aho imodoka nto (voiture) na Jeep zisorerwa 50,000 Frw; Pick-up, Minibus na bisi zitangirwa 100,000 Frw; ikamyo [120,000 Frw], rukururana nto ni 120,000 Frw mu gihe rukururana nini ari 150,000 Frw.
Uyu musoro uzajya utangwa buri kwezi uri mu mushinga w’itegeko ryashyikirijwe Abadepite kuri uyu wa 19 Werurwe 2025.
Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari zirenga ibihumbi 63 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gushyira mu bikorwa imishinga yose igaragara muri gahunda y’imyaka itanu iri mbere, yo kwihutisha iterambere ry’igihugu NST2.
Urwego rw’Abikorera rurasabwa kwishakamo arenga miliyari ibihumbi 27 Frw bingana na 43% by’amafaranga yose akenewe.
Muri NST2 Guverinoma yihaye intego yo kuzamura ubukungu bw’Igihugu ku kigero cya 9,3% buri mwaka.