Kera kabayee ! Perezida Tshisekedi yemeye ko noneho agiye guhura na Perezida Kagame
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yemeje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi azahurira na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku wa 15 Ukuboza 2024, mu nama izabera i Luanda, mu murwa mukuru wa Angola.
Iyi nama y’inyabutatu iteganyijwe mu rwego rwo gukomeza kuganira ku bibazo by’imibanire hagati y’ibihugu byombi, bibera mu rwego rw’umuhuza, Perezida João Lourenço wa Angola, ari we washyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (UA) kugira ngo izajye ifasha gukemura amakimbirane y’amateka arimo naya ari hagati ya RDC n’u Rwanda.
Kugeza ubu, guhura kw’abakuru b’ibihugu byombi ni igikorwa gishimangira ko hari icyizere cyo kongera gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano muri Kivu zombi.
Mu mwaka ushize wa 2023, ubwo Perezida Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yavuze ko nta gihe azongera guhura na Perezida Kagame, atangaza ko bizaba gusa n’ibikorwa by’Imana,
Aho yagize ati : “sinzamutakambira cyangwa ngo ngire icyo nshyikirana na we, nzamusaba kandi namwerurire mureba mu maso ko mu mubwire ko ari umunyabyaha.”
Kurundi ruhande ariko, mu kwezi kwa Mata 2024, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko ashobora kwisubiraho, avuga ko nubwo azahura na Perezida Kagame, azamubwira ko atemera ibikorwa by’ubutagondwa igihugu cye gikomeje kugiramo uruhare , ariko yongeraho ko bitazahita bigira igisobanuro cy’ubwumvikane.
Aho yagize ati: “Nzamusaba nanamwerurire mureba mu maso ko ari umunyabyaha, ibyo bizaba bihagije.”
Inama ya Luanda: Gukemura Amakimbirane asigaye hagati y’impande zombi !
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Wagner Kayikwamba, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Top Congo FM tunakesha iyi nkuru, yavuze ko igihugu cye cyizeye ko iyi nama izatuma ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwa RDC, nyuma y’iminsi myinshi RDC ikomeje gushinja u Rwanda ko rufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Congo.
Nubwo RDC ivuga ko ingabo z’u Rwanda ziri mu gihugu cyayo, u Rwanda ruhakana ibi, rukavuga ko rwafatiye ingamba zo kurinda umutekano warwo mu burasirazuba bwa RDC, aho imirwano ikomeje kuva mu mwaka wa 2012 hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane w’u Rwanda, na we yemeje ko Perezida Paul Kagame azitabira iyi nama y’i Luanda.
Iyi nama ifatwa nk’igihe gikomeye cyo kuganira ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi, mu gihe umutwe w’inyeshyamba wa M23, ufashwa n’u Rwanda, ugikomeje kuba impamvu y’amatiku hagati y’u Rwanda na RDC.
Ibibazo By’Ubushyamirane Bikomeza Kugaragara
Nubwo hari icyizere cyo kugirana ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu, amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC ni impamvu zikomeye zo kutizerana mu karere k’uburasirazuba bwa Congo.
Abayobozi bo mu bihugu byombi bakomeje kwerekana ubushake bwo gukemura ibi bibazo, ariko hagomba kubaho imyanzuro ikomeye kugira ngo umutekano w’impande zombi n’akarere kose ukomeze gusigasirwa.
Uyu muhuro w’abakuru b’ibihugu uje nyuma y’imyaka myinshi y’amakimbirane n’icyizere kibarirwa ku mashyi mu gusubiza hamwe amahoro n’umutekano mu karere, ariko inzira iracyari ndende kugira ngo imibanire y’ibihugu byombi ibe ishingiye ku bumwe n’ubwumvikane bwuzuye.