EntertainmentHome

kera kabaye ! Yampano yemereye amakosa anasaba imbabazi

Yampano yemereye Marina ko ariwe uri mumakosa anamusaba imbabazi.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Yampano yasabye Marina imbabazi ku byo amaze iminsi atangaza mu bitangazamakuru ku ndirimbo marina yasibishije ku rubuga rwa YouTube.

Nyuma y’iminota mike Marina amaze gushyira hanze itangazo ryanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, asobanura ko ubunyamwuga buke bwa Yampano aribwo bwatumye asibisha indirimbo, Yampano na nawe yahise yandika kuri urwo rubuga, avuga atari aziko ibyabaye byose byari ku rwego byagezeho. 

Yampano yaboneyeho gusaba imbabazi Marina, anavuga ko ari umuhanzi ukomeye mu muziki nyarwanda, aho yamwise Umwamikazi yemera ukwiye icyubahiro, ngo akaba ari nayo mpamvu yari yamushatse ngo bakorane indirimbo.

Mu itangazo Marina yari yavuze ko kuba Yampano atarubahirije amasezerano bagiranye mbere yo gusohora iyo ndirimbo byatumye asaba ko yasibwa kuri YouTube, Kandi ko bwari uburyo bwiza bwo kurengera izina rye.

Aba bahanzi babiri bari bahuriye mu ndirimbo yari iya Yampano, aho bari bemeranijwe kuzayikorera amashusho, birangira uyu muhanzi Yampano ayisohoye yakoresheje uburyo bwo guteranya andi mashusho yagiye akoresha mu zindi ndirimbo ze, marina atabizi.

Uyu muhanzi Yampano ni umwe mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda dore ko, ayoboye urutonde rwabahanzi nyarwanda barebwe kurubuga rwa YouTube mu kwezi gushize.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *