Watch Loading...
HomePolitics

Kera kabaye ! Umutwe w’aba -Houthi wigambye ibitero wagabye kuri Israel

Kuri uyu munsi wa Noheli ,Umutwe w’abarwanyi ba Houthi ukorera muri Yemeni wigambye ko ku wa gatatu ariwo warashe misile zo mu bwoko bwa ballistique mu gace ka Tel Aviv mu murwa mukuru wa Isiraheli rwagati.

Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko ubwirinzi bw’iki gihugu bwo mu kirere bwafashe misile mbere yuko zinjira ku butaka bwa Isiraheli ku bwinshi .

Izi misile zibaye iza kabiri mu gihe cy’iminsi kitageze no ku cyumweru  zirashwe n’Aba -houthi  ndetse ibi bitero bavuga ko bazakomeza kubigaba kuri iki gihugu  mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyapalestine mu gihe cy’intambara ihanganishijemo Isiraheli na Hamas mu karere ka Gaza ikomeje gufata indi ntera.

Usibye kurasa misile muri Isiraheli, Aba – houthi banabujije urujya n’uruza rw’amato mu nzira ifatwa nkaho ari nyamukuru  mu nyanja Itukura no mu kigobe cya Aden  ndetse Isireal ishinja uyu mutwe kugaba ibitero byinshi byibasiye amato.

Abantu batandatu bari bagizwe ingwate, barimo Umunyamisiraheli  witwa Hersh Goldberg-Polin, bafashwe n’abarwanyi ba Hamas mu gitero cyo ku ya 7 Ukwakira 2023, ubwo bagabaga igitero kuri Isiraheli baje gusangwa barishwe na Hamas nyuma y’iminsi igera kuri 330 bajyanywe bunyago.

Raporo ivuga ko imirambo yabo yabonetse isa nkaho imaze igihe kitari kinini kibarwa mu masaha 48 kugeza kuri 72 yishwe  ikanagwa mu mwobo mu mpera za Kanama uyu mwaka .

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza ivuga ko igitero cya Isiraheli muri Gaza cyahitanye abantu barenga 45 ,300 gusa kurundi ruhande ntago iyi Minisiteri ntabwo itandukanya abasivili n’abarwanyi mu mibare yayo nkuko ijwi ry’ Amerika ribyemeza.

Magingo aya, ibihugu bya Amerika, Ubwongereza, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’ibindi bihugu binyamuryanga byo byagaragaje ko Hamas ari umutwe w’iterabwoba.

DAILY BOX REPORTS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *