HomeOthers

Kera kabaye sheikh salim Hitimana abonye umusimbura

\"\"

Mu buryo bugoranye ,Amatora y’Abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, yasize Sheikh Sindayigaya Mussa abaye Mufti w\’u Rwanda , asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani kuri izi nshingano.

Ni amatora yabanjirijwe ni imvururu no kutumvikana hagati ya abagize uyu muryango ushingiye ku myemerere ya kisilamu bijyana nuko atari inshuro yambere aya matora yari apanzwe kuko muri 2020 nibwo umuyobozi sheikh Mussa yasimbuye kuri izi nshingano sheikh Harelimana Salim byari biteganijwe ko manda ye irangira ariko bizaa kwigizwa imbere kubera ikibazo cya Covid -19 cyari cyiri gushegesha isi yose n\’u Rwanda rurimo .

Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Sheikh Hitimana yari mu bakandida biyamamarizaga kuri uyu mwanya ariko aza kwikura mu matora ku mpamvu yatangaje ko zishingiye ku kuba amaze igihe kirekire mu nshingano.

Mu magambo ye Sheikh Sailm yagize ati“Ndamwizeye kandi nzi ko ibyo nashobora ashobora kubishobora kurushaho, mukaba rero mwarahisemo neza kuduteranya ngo tujye muri uyu mwanya twembi turi babiri ariko nkaba nagira ngo mbabwire ko njyewe kandidatire yanjye nyikuyemo kubera impamvu zanjye z’imyaka umunani nari maze ariko n’imyaka 30 guhera mu 1994 ndi umukozi w’uyu muryango, murumva ko igihe ari kirekire.\”

Uyu mugabo w’imyaka 43 wavukiye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge mu 1981, Ni umugabo ufite umugore n’abana batatu akimara gutorwa nawe yasangije abari aho imvamutima n\’imigambi afitiye uyu muryango wa abasilamu Ati: \”Tuzubakira kubyo abo dusimbuye bari bagejejeho, ku misingi ikomeye badusigiye kandi twizeye ko bazatuba hafi ngo duhuze umugambi mu kuyobora umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Uyu muyobozi yanahamije ko bazimakaza imiyoborere yo kubazwa inshingano ndetse no kwemera kunengwa ku bigamije kubakwa kuko binyuze mu kunengwa umuntu ashobora kugira ibyo akosora.\”

Sheikh Sindayigaya Mussa akaba yari umubwirizabutumwa umaze imyaka 21 akora uyu murimo mu idini ya Islam wize amashuri muri Saudi Arabia akiyarangiza mu mwaka wa 2003, yakoreye mu biro bikuru by’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ashinzwe ibwirizabutumwa, imirimo yakoze imyaka umunani, nyuma yaho aba Mufti w’u Rwanda wungirije.

Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, ryagaragaje ko abayisilamu mu Rwanda bangana na 2% by’abaturage bose.

\"\"
uwagiye kubuyozi sheikh Mussa

One thought on “Kera kabaye sheikh salim Hitimana abonye umusimbura

  • Tumwifurije Imirimo Myiza

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *