Kera kabaye CAF yafashe icyemezo ku mukino wa Libya vs Nigeria !
Ikipe y’igihugu ya Libya yatewe mpaga y’ibitego 3-0 ndetse inacibwa amande ya 50,000$
Isi y’umupira w’amaguru yari itegerezanyije amashyushyu menshi icyemezo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ku mukino w’ikirarane wagombaga guhuza ikipe y’igihugu ya Nigeria ndetse n’iya Libya,uyu mukino ukaba waragombaga gukinwa ku italiki ya 15 Ukwakira 2024.
Amakuru Daily–box ifitiye gihamya nuko mu nama iherutse gukorwa n’ubuyobozi bwa CAF ndetse n’abahagarariye ibi bihugu byombi yanzuye ko igihugu cya Libya cyagombaga kwakira uyu mukino giterwa mpaga y’ibitego 3 ku busa ndetse gitegekwa no kwishyura amande y’ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika, Igihugu cya Nigeria cyagombaga kwakirwa muri uyu mukino cyo cyahise gihabwa amanota atatu(3) imbumbe, nyuma yo gusanga cyarahohotewe.
Icyemezo cya CAF kigabanyije mu buryo bukurikira.
1.Ikipe y’igihugu ya Libya irashinjwa kuba yararenze ku ngingo ya 31 igenga amategeko y’igikombe cy’Afurika iyi ngingo ikaba igendana n’iza 82 ndetse na 151 zigenga amategeko y’imyitwarire ya CAF.
2.Umukino nimero 87(Libya vs Nigeria) wo guhatanira kujya mu gikombe cy’Afurika 2025 wagombaga guhuriza ibi bihugu byombi mu mujyi wa Benghazi ku italiki ya 15 Ukwakira 2024 byanzuwe ko Libya iwutakaje ku bitego (3-0).
3.Igihugu cya Libya gitegetswe kwishyura amande ya 50,000$.
4.Libya yategetswe kandi ko igomba kuba yishyuye aya mande mu minsi itarenze 60 guhera ubwo imenyeye iki cyemezo.
5.Libya kandi yamenyeshejwe ko yemerewe kujurira icyi cyemezo bitarenze iminsi 3.
Ibi bije nyuma yaho umukino wagombaga guhuza ibi bihugu byombi biri no mu itsinda ririmo n’Amavubi y’u Rwanda usubikiwe biturutse ahanini ku myitwarire itari myiza yaranze igihugu cya Libya cyagombaga kwakira uyu mukino.